00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igabanyuka ry’ibiro bya The Rock ryatangaje benshi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 September 2025 saa 07:15
Yasuwe :

Dwayne Johnson, uzwi cyane nka The Rock, yatunguye abakunzi be ubwo yagaragaraga yaratakaje ibiro kurusha uko bari bamenyereye kumubona, bamwe bibaza impamvu yabyo.

Ibi byagaragaye mu birori bya Venice Film Festival yitabiriye mu mpera z’icyumweru gishize.

NYPOST yatangaje ko uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 53, wahoze ari n’umukinnyi mu Mikino Njyarugamba ya ‘World Wrestling Entertainment (WWE)’ yahinduye imiterere y’umubiri we kugira ngo akine muri filime nshya ya Benny Safdie yise ‘The Smashing Machine’.

Iyi filime ishingiye ku buzima bwa Mark Kerr, umukinnyi wa Mixed martial arts (MMA) wabaye ikirangirire ariko nyuma agahura n’ibibazo byo gukoresha imiti y’ububabare. Dwayne Johnson akina ari Mark Kerr mu gihe Emily Blunt akina mu cyimbo cy’umugore w’ahahise h’iki kirangirire.

Ifoto ze zakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe batangiye kumwita izina rishya ryo kumuseka rya “The Pebble” bisobanuye akabuye gato mu kugereranya n’izina rye ryamamaye “The Rock” aho yashakaga kwigereranya n’urutare.

Umwe yanditse kuri X , ati “Ni muto cyane ubu.”

Undi yongeyeho ati “Yahindutse kimwe cya kabiri cy’uwo yari we mbere!”

Mu gihe hari uwavuze ati “Ni impinduka nziza.’’

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere tariki 1 Nzeri 2025, Dwayne Johnson yavuze ko iyi filime itari gusa inkuru y’imirwano, ahubwo ari inkuru y’urukundo no kurwana n’ibibazo by’ubuzima.

Abajijwe ku igabanyuka ry’ibiro bye, byo yavuze ko ari ikintu yari asonzeye. Ati “Gukina muri iyi filime byampinduriye ubuzima, ndetse guhinduka kw’imiterere y’umubiri ni ikintu nari nsonzeye gukora.”

The Smashing Machine iteganyijwe gusohoka mu nzu zerekanirwamo filime ku wa 3 Ukwakira 2025.

The Rock asanzwe ari umwe mu bagabo b'ibigango
The Rock asanzwe ari umwe mu bagabo b'ibigango
Dwayne yagaragaje ko ibiro bye byahindutse uko yashakaga kugaragara muri The Smashing Machine
Uhereye ibumoso Dwayne Johnson, Emily Blunt, Benny Safdie wayoboye ifatwa ry'amashusho y'iyi filime ndetse na Mark Kerr wa nyawe ubwo bari i Venice mu imurikwa ry'iyi filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages