Uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu w’imyaka umunani, yamamariye muri filime zitandukanye zirimo “Ishusho ya Papa” akinamo yitwa Gihozo, “Indoto Series” akinamo yitwa Phionah, ndetse akina no muri filime ya Alliah Cool yise “Good Book, Bad Cover”.

Igihozo Nshuti Mireille yatangarije Ishusho TV ko nubwo yagiye muri sinema ayikunze itari gutuma areka akazi yari asanzwemo ko guteka muri hoteli ndetse atagorwa no kubihuza bitewe n’intego yiyemeje kugeraho.

Yavuze ko kubera urukundo akunda sinema, yagiye kuri Google ashakisha filime zo mu Rwanda abona ubutumwa bwa Facebook bwa KFTV (Kigali FILM and Television School) yiyemeza kwitabira igikorwa yari yateguye cyo gutoranya abakinnyi bashya.

Ati "Mbere ya 2019 nari umutetsi, sinema narayikundaga nkajya nshakisha ahantu hari igikorwa cyo gutoranya abakinnyi bashya. Njyewe nkitangira, nagiye kuri Google nshakisha filime zo mu Rwanda, mbona ahantu kuri Facebook hari kubera igikorwa cyo gutoranya abakinnyi bashya mbona ni kuri KFTV.”

“Si ukuvuga ko ntarinyuzwe n’akazi ko guteka, iyo nzakuba ntari nyuzwe nari kugera muri sinema nkahita mva muri cya gikoni. Ubu ndacyabirimo, ndabifatanya byombi.”

Igihozo yavuze ko guhuza sinema n’akazi ko guteka imigati no gukora Cake mu gice cya "Pastry and Bakery" muri hoteli, abifatanya na sinema bikamushobokera bitewe n’intego z’ubuzima yihaye zo kubyaza umusaruro impano afite.

Ati “Kuba naba ndi umutetsi ntabwo byambuza gukurikirana impano yanjye ndetse kari akazi nakoraga nk’umwuga kari kantunze, yewe na nyuma yo kujya muri sinema kakomeje kuntunga kandi nkomeza kugakora nk’umwuga. Sinagahagaritse.”

“N’ubu hari abampa ibiraka, ndi umutetsi mu gice cy’imigati mu gukora Cake, biroroshye kubihuza. Ujya mu kazi, andi masaha asigaye ukayakoresha ibindi. Hari umwanya w'akazi gasanzwe noneho na filime ikagira amasaha yayo.”

Mbere y’uko ajya muri sinema yari umukobwa utari wifitiye icyizere ariko ubu uyu mwuga wutumye kigaruka ndetse akurikije aho ageze avuga ko imbere he ari heza.

Igihozo winjiye muri sinema mpera ya 2019, akina muri filime zirimo Matayo High School, Seven Friends, My Aunt n’izindi. Mu 2023, yegukanye igihembo cya Best Supporting Actress muri RIMA Awards (Rwanda International Movie Awards).

Ni igihembo yatangaje ko yari yarifuje kuva kera ndetse rikaba n’isezerano yari yarahaye umubyeyi we.

Kubijyanye no gukora 'Cake', Igihozo Nshuti Mireille yafunguye urubuga rwa Instagram yise "Cake Of Twin" ahuriraho n’abakiliya bakeneye serivisi ze.

Igihozo yavuze ko Sinema yatumye yongera kwiyubakamo icyizere nk'umukobwa ushaka ejo hazaza heza
Igihozo yavuze ko Sinema yatumye yongera kwiyubakamo icyizere nk'umukobwa ushaka ejo hazaza heza
Igihozo ni umwe mu bakinnyi ba filime batoranyijwe na Alliah Cool bakina muri filime yise 'Good Book, Bad Cover'
Igihozo ni umwe mu bakinnyi ba filime batoranyijwe na Alliah Cool bakina muri filime yise 'Good Book, Bad Cover'
Kimwe mu bintu Igihozo Nshuti Mireille yishimira ni ugusohoza isezerano yari yarahaye umubyeyi we amubwira ko agomba kwegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza wa sinema
Kimwe mu bintu Igihozo Nshuti Mireille yishimira ni ugusohoza isezerano yari yarahaye umubyeyi we amubwira ko agomba kwegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza wa sinema
Igihozo Nshuti Mireille ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezeho mu Rwanda
Igihozo Nshuti Mireille ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezeho mu Rwanda
Igihozo Nshuti Mireille yinjiye muri sinema mu mpera za 2019, amaze imyaka ibiri ari umutetsi muri Hoteli kugeza uyu munsi
Igihozo Nshuti Mireille yinjiye muri sinema mu mpera za 2019, amaze imyaka ibiri ari umutetsi muri Hoteli kugeza uyu munsi
Mu 2023, Igihozo Nshuti Mireille yashimiwe na Park Inn Hotel nk'umukozi w'Ukwezi kwa Gicurasi
Mu 2023, Igihozo Nshuti Mireille yashimiwe na Park Inn Hotel nk'umukozi w'Ukwezi kwa Gicurasi
Nyuma y'imyaka itatu gusa agiye muri sinema, Igihozo Nshuti Mireille yegukanye igihembo cya Best Supporting Actress akina muri Filime y’uruhererekane Indoto Series muri Rwanda International Movie Awards 2023