Ku ikubitiro uwitwa Higiro Joally niwe wabimburiye abandi kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 asezererwa muri uyu mwiherero yari amazemo icyumweru.
Uyu mukobwa mu kizamini bari bakoze cyo kuvugira mu ruhame ntabwo yari yabashije kwemeza Akanama Nkemurampaka, no mu majwi yo kuri internet ntiyabashije kuza mu myanya itanu ya mbere ndetse n’abakobwa bagenzi be bahaye amahirwe Mugabo Teta Ange Nicole bari basigaranya imbere hagomba gusigara umwe undi akerekeza iwabo.
Kuri uyu wa Mbere Umurungi Sandrine ufite nimero 19 na Igihozo Darine wari wambaye nimero 26 nibo batoranyijwemo umukobwa ugomba gusigara maze Igihozo Darine arasezerwa.
Umurungi wabashije gusigara yatowe n’abakobwa 13 naho Igihozo ahabwa amahirwe atatu irindi jwi rimwe riba imfabusa.
Igihozo yavuze ko ‘kuba hano byari byiza, nize ibintu byinshi, n’ubwo urugendo rurangiriye hano’.
Mbere y’uko asezerwa, habanje guhamagarwa abari imbere mu rutonde rw’amanota yo kuri SMS aribo Mwiseneza Josiane wari ufite 18 394 , Bayera Nisha Keza amukurikira na 10 471, Niyonsaba Josiane afite 10 033, Mutoni Oliver wari ufite 9 919 na Uwicyeza Pamella ufite 9 237.
Abarimo Uwase Muyango Claudine,Tuyishimire Cyiza Vanessa, Gaju Anita, Teta Mugabo Ange Nicole, Mukunzi Teta Sonia, Ricca Kabahenda Michaella, Uwase Sangwa Odille, Umukundwa Clemence, Inyumba Charlotte, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan na Murebwayire Irene nibo batoranyijwe n’Akanama Nkemurampaka.
Igihozo usoje urugendo rwe mu irushanwa rya Nyampina w’u Rwanda uyu mwaka, ari kwiga Ubukerarugendo muri Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi, UTB.
Yari yarahigiye ko naramuka yegukanye ikamba azateza imbere ubukerarugendo bw’inyoni abantu bagakangukira kuzisura.
Nyampinga w’u Rwanda azamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 mu Intare Conference Arena i Rusororo.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO