Iri suzuma ryakozwe mu cyumweru gishize ku bakobwa bose 84 bahataniye irushanwa ryo gushakisha ufite ubwiza n’ubuhanga uzambikwa ikamba rya Miss Earth.
Abakobwa bose bahataniye iri kamba babajijwe mu cyiciro cy’ibanze cyo gupima ubumenyi bwa buri wese by’umwihariko mu bumenyi bahawe mu gufata neza ibidukikije ari nacyo cyibandwaho muri iri rushanwa.
Uwase Honorine uhagarariye u Rwanda ari mu batanze ibisubizo byishimiwe cyane ndetse ikinyamakuru Missology gisanzwe gikora ubusesenguzi ku marushanwa mpuzamahanga kimushyira muri cumi na batanu banyuze inteko y’intiti zari zigize akanama nkemurampaka.
Hirwa Honorine yabajijwe uko ahuza akazi akora k’itangazamakuru biciye mu kiganiro cy’iyobokamana no kwigisha abantu kwita ku bidukikije asubiza ko asanzwe ari ambasaderi w’ibidukikije kandi akorana n’ibigo byita ku kirere no kubungabunga amashyamba ndetse ngo nasubira mu Rwanda azahita atangira gukora ikiganiro kuri Televiziyo cyibanda ku gufata neza ikirere

Abakobwa 15 bagaragaje ubuhanga ni Yasuyo Saito[Japan], Christie Refalo[Malta], Uwase Hirma Honorine[Rwanda], Iris Salguero[Belize], Karen Ibasco[Philippines], Karla Victoria Aponte[Puerto Rico], Sarah Laura Peyrel[Switzerland], Hannah Lee[Korea], Shaan Sumas Kumar [India], Andreia Gibau[USA] , Kaylee Carlberg[US Virgin Islands], Ninoska Vásquez [Venezuela], Paweensuda Drouin[Thailand], Lessie Giler[Ecuador] ndetse na Michelle Alriani[Indonesia].
Uzegukana ikamba rya Miss Earth azamenyekana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017 mu birori bizabera ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay.



Mu birori byabaye kuri uyu wa Mbere abakobwa biyereka itangazamakuru, Miss Igisabo nabwo yanze kwambara Bikini












Ibitekerezo 0