Amakuru y’uko umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy, yaba yarashatse kwica Jamie Foxx yatangiye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Mata 2023, ubwo uyu mukinnyi wa filime yamaze amezi atatu mu bitaro arembye cyane.
Byavuzwe ko Diddy yaba yarashatse kwicisha Foxx nyamara ntibikunde.
Icyakoze Jamie Foxx yahakanye ibi, avuga ko ari ibihuha ndetse ko nawe yabibonye akiri mu bitaro.
Mu kiganiro yagiranye na Hollywood Reporter, yagize ati “Nari ndwariye mu bitaro, nsomye ibintu ku mbuga nkoranyambaga birimo ngo Diddy yashatse kunyica. Oya, Diddy ntiyigeze ashaka kunyica”.
Iyi ni inshuro ya kabiri Jamie Foxx ahakana aya makuru, kuko ubwa mbere yabihakaniye mu gitaramo cy’urwenya yise ‘What Had Happened Was’ cyanyuze kuri Netflix, aho yavuze ko Diddy atari kumwica cyane ko n’ibirori bye yitabiraga yabisohokagamo hakiri kare.
Icyo gihe yagize ati “Imbuga nkoranyambaga zivuga ko Puff yashatse kunyica, uko niko zavugaga, ndabizi ibyo mutekereza ko Diddy yabikora ariko njyewe nasohokaga muri biriya birori bye hakiri kare”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!