Yabitangarije mu butumwa yasubizagamo umwe mu bakoresheje Instagram agendeye kuri iyi foto, avuga ko uyu mugore atwite.
Mu kumusubiza, Rihanna yamubwiye ashyenga aramubaza ati “Uwo mwana uri mu nda turi kumwe.”
Amafoto yakoreshejwe benshi bongera kuvuga ko Rihanna atwite, yafashwe ubwo yari yasohotse mu birori byo kumurika imideli mu 2025.
Iyo nda ya Rihanna yaje kuvukamo Rocki Irish wavutse muri Nzeri ya 2025 yiyongera kuri RZA w’imyaka itatu, na Riot w’imyaka ibiri. Bose Rihanna yababyaranye na A$SAP Rocky.
Icyakora, Rihanna ntiyigeze ahakana ibyo kuba yakwagura umuryango mu gihe kizaza.
Rihanna watangiye gukundana na Rocky mu mpera za 2019, aherutse gutangaza igaruka rye mu muziki muri Gashyantare ya 2026. Yemeje ko afite na album azahita asohora nyuma y’imyaka isaga icumi ntayo asohora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!