The Ben na Uwicyeza Pamella barushinze ku wa 23 Ukuboza 2023, mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre. Ni ibirori byakurikiye ibyo gusezerana imbere y’Imana byabereye mu rusengero Eglise Vivante de Jésus Christ ku Irebero mu Karere ka Kicukiro.
Ni ubukwe bwagarutsweho cyane mu Rwanda ndetse bwitswaho cyane n’abakurikiranira hafi amakuru yo mu ruganda rw’imyidagaduro mu gihugu.
Nyuma y’ubukwe bwe, The Ben yahinduye inyogosho ndetse yagaragaye mu ruhame afite umusatsi muke ugereranyije n’uwo yari afite igihe yakoraga ubukwe.
The Ben na Pamella bari mu batumiwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannettte Kagame mu isangira ryabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Centre. Uyu muhanzi yagaragaye afite inyogosho nshya ku buryo nyuma y’iminsi irindwi akoze ubukwe bwari ubwa mbere ageze mu ruhame yiyogoshesheje.
Ubwo yitabiraga igitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2023 no mu cya Black Elegance Party cya Kigali Boss Babes hombi yari yambaye ingofero.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo yitereshejeho umusatsi.
Mu kiganiro na IGIHE, The Ben yakuyeho urujijo ku bibajije ku musatsi we n’abashimangiye ko yawitereshejeho.
Yagize ati “Biriya ni ibinyoma”.
Nyuma y’uko The Ben agaragaye mu ruhame yiyogosheje yahise asangiza ifoto ari hagati ya nyina n’undi mubyeyi. Ni ifoto yatanzweho ibitekerezo byerekana ko abafana be bishimiye uburyo agaragara, bamwifuriza gukomeza gutera imbere.
– Reba indirimbo The Ben yahimbiye Pamella



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!