00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo Christopher yari ategerejwemo muri Uganda cyasubitswe

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 31 May 2026 saa 06:54
Yasuwe :

Nyuma y’igihe gito hasubitswe igitaramo The Ben yari kuzahuriramo na Diamond muri Uganda, Umuhanzi Christopher Muneza na we yatangaje ko igitaramo yari yaratumiwemo muri iki gihugu muri Kamena 2026, cyasubitswe.

Ni igitaramo cyiswe ‘Code 250’ cyari gitegerejwe i Kampala muri Uganda ahazwi nka Black Panther Kampala.

Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Christopher yiseguye ku bafana be agaragaza ko ki gitaramo kitasubitswe bimuturutseho ahubwo ko byatewe n’ingamba Uganda yashyizeho zo guhangana na Ebola.

Ati “Ku bw’icyorezo cya Ebola gihari n’inyungu z’ubuzima n’ituze by’abaturage, turabamenyesha ko igitaramo cyacu cyari giteganyijwe ku wa 2 Kamena cyasubitswe”.

Christopher Muneza, uheruka gusohora album ye yise H2O, yakomeje avuga ko uyu utari umwanzuro waboroheye gufata.

Icyakora, ahamya ko ubuzima bw’abafana, ubw’abo mu ikipe ye, n’ubw’abaturage muri rusange buza imbere y’ibindi byose ku buryo batapfa gukora igitaramo nk’iki gihuriramo abantu benshi kandi bibuzwa mu mabwiriza yo kurinda Ebola gukwirakwira.

Yihanganishije abafana ndetse anemeza ko, iki cyorezo nigihashywa, hazatangazwa igihe iki gitaramo kizasubukurirwa.

Abari bagiteguye na bo bifashishije imbuga nkoranyambaga bavuga ko bagisubitse bagendeye ku mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Ebola.

Christopher yiseguye ku bakunzi be ku bw'igitaramo yari kuzaririmbamo cyasubitswe
Igitaramo Christopher yari ategerejwemo muri Uganda cyasubitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages