Akiva ku rubyiniro Bruce Melodie yivuze imyato ahamya ko anyuranye umucyo i Nyagatare, nyamara ari ho yari yategewe kuko yasaga n’uwasuye The Ben iwabo ku ivuko.
Ati “Mwakoze i Nyagatare. Mwabanyomoje, mwitabiriye ku bwinshi mufite imbaraga nyinshi ariko kandi mushimangira ko 001 ari we wanyu. Mumpe inka nzagaruke nje gukura ubwatsi. Hatahiwe Nyamata i Bugesera.”
Ku rundi ruhande, The Ben nawe ntabwo yigeze aripfana, ahubwo yahise asubiza Bruce Melodie ahamya ko yishimiye ibyo yaboneye i Nyagatare.
Ati “Maze rero Nyagatare muri imfura cyane, naho njye naraye ntomboye miliyari ijana none ndabyutse nsanga murumuna wanjye arashaka ko tuzigabana ngo ni uko duhuje papa. Igorogota ntitubamba humura twomora ibikomere. Uraza kumera neza ntugire ikibazo wihangane. Itangazamakuru ryawe ryishyuwe ryananiwe guhangana n’ukuri.”
The Ben na Bruce Melodie bamaze igihe bahanganiye kumenya urusha undi abafana.
Kugeza ubu aba bahanzi bamaze gukorana ibitaramo bitatu muri bitanu batangiriye kuri New Year Groove, ndetse na bine bya ‘Summer Country Tour’.
Ibitaramo bya ‘Summer Country Tour’ byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, bikomereza i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, byitezwe ko bizakomereza i Nyamata ku wa 27 Kamena 2026 mbere y’uko bisorezwa i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!