00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya ‘Afro Carnival’ cyiyongere mu byanditse amateka yo kubona abafana mbarwa (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 July 2026 saa 10:12
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 24 Nyakanga 2026, muri Camp Kigali habereye igitaramo cyiswe ‘Afro Carnival’ cyatumiwemo abahanzi batandukanye, gusa bamwe mu bari bategerejwe ntibabashije kucyitabira.

Si abahanzi gusa batabashije kuhagera, kuko n’abakunzi b’umuziki na bo bitabiriye ari bake cyane, bituma iki gitaramo kiba kimwe mu byagize ubwitabire buke.

Ugereranyije, iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu batarenze 200, mu gihe abari batangajwe ko bazagitaramiramo barimo Emmy Blaq, Element EleéeH, Juss Gigi, Kivumbi King, Miss Muyango, Prince Okuta, DJ Pyfo, Joky Parker n’abandi.

Mu bari bafite amazina akomeye bari bamamajwe muri iki gitaramo ariko ntibakigaragaremo harimo Element EleéeH, Kivumbi King, Miss Muyango na DJ Pyfo.

Ku rundi ruhande ariko, abakunzi b’umuziki bari bahari batunguwe no kubona abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Tyga na DJ Inno, na bo bari mu bagezweho muri iyi minsi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Element EleéeH yari yaramenyesheje abateguye iki gitaramo ko atazabasha kugera i Kigali kuko yari akiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku bijyanye na Miss Muyango, DJ Pyfo na Kivumbi King, ntabwo higeze hamenyekana impamvu yatumye batitabira kandi bari bamamajwe mu bazagitaramiramo.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo babwiye IGIHE ko ubwitabire bwacyo bwagabanutse bitewe n’uko kitamamajwe bihagije, banagaragaza ko bishobora kuba byaratewe n’uko abagiteguye ari ubwa mbere bari bateguye igitaramo mu Rwanda.

Iki gitaramo cyateguwe na Iron Block Studio, Sosiyete y’Abanya-Nigeria yari iteguye igitaramo cyayo cya mbere mu Rwanda.

Kutitabirwa kw’iki gitaramo byatumye cyiyongera ku bindi byagiye byandika amateka mabi nk’aya. Ibindi birimo icyari cyatumiwemo Demarco wo muri Jamaica mu 2023, icya 2Baba yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2016 n’ibindi.

Bake bitabiriye iki gitaramo bari babukereye
Joxy Parker ni uku yari yaserutse muri iki gitaramo
Abari bitabiriye, basaga neza, bambariye ibirori
Zuba Mutesi ari mu bayoboye iki gitaramo
DJ Tyga yatunguranye muri iki gitaramo kuko ntiyigeze yamamazwa mu bazacuranga
Joxy Parker ni umwe mu bavanga imiziki bamaze kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki w'u Rwanda
Joxy Parker afite umwihariko wo kuvanga imiziki anabyinira abakunzi be
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko
Ubwitabire bwari buke cyane muri iki gitaramo
DJ Okuta wo muri Nigeria yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Nubwo bari bake ariko batahanye ibyishimo
Emmy Blaq nawe wo muri Nigeria ni umwe mu bishimiwe bikomeye
Ni igitaramo cyitabiriwe na bake ariko batahanye ibyishimo
Buri wese wari uhari yabyinnye uko abyumva arizihirwa
Emmy Blaq yishimiwe cyane muri iki gitaramo
Zuba Mutesi na Juss Gigi bafatanyije gususurutsa abakunzi b'umuziki
Juss Gigi wo muri Afurika y'Epfo ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki
Buri wese mu bahawe umwanya, yagerageje gushimisha abari bitabiriye

Amafoto: Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages