Amakuru IGIHE yamenye ni uko iki gitaramo cyasubitswe ku munota wa nyuma bitewe nuko indege yagombaga kumugeza i Kigali yamusize, babura indi yamuzana ngo ahagerere ku gihe.
Iki gitaramo cyasubitswe ku wa 28 Ukuboza 2022 mu gihe haburaga amasaha make ngo umunsi nyiri zina ugere.
Abateguye iki gitaramo cyiswe ‘Dutty December’ cyari kimaze igihe cyamamazwa ndetse n’amatike yacyo yari amaze igihe yarashyizwe ku isoko, babwiye IGIHE ko cyimuriwe ku wa 28 Mutarama 2023.
Kugeza ubu nta wundi muhanzi wari wagatangajwe wari kuzafatanya na Collin Demar Edwards wamamaye nka Demarco mu muziki wa Reggae na Dancehall.
Uyu muhanzi benshi bamuzi mu ndirimbo nka ‘Love my Life’, ‘No Wahala’ yakoranye na Runtown na Akon, ‘Comfortable’, ‘Bad Gyal Anthem’, ‘Copulation’ n’izindi.
Indirimbo ‘No Wahala’ Demarco yahuriyemo na Akon na Runtown ni imwe mu zakunzwe cyane muri Afurika
‘Love my life’ ni imwe mu ndirimbo zazamuye izina rya Demarco mu ruhando rwa muzika ku Isi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!