Iki gitaramo cyabereye i Huye kiri mu byo The Mane iri gukora byo kuzenguruka igihugu mu byo yise ‘Simbuka Tour’.
Icyabereye i Huye cyabaye kuri uyu wa Gatanu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami risigaye riherereyeyo, kitabirwa n’abantu mbarwa nabo bataramiwe nyuma ya Saa sita z’ijoro.
Kwinjira byari amafaranga y’u Rwanda 1 000.
Iki gitaramo cyari gutangira saa kumi z’umugoroba ariko kiza kugenda kigizwa inyuma kubera kubura abantu kugeza aho bamwe bari baje batangiye kwikubura bagataha.
Umwe mu bakunze b’umuziki uherereye I Huye yabwiye IGIHE ko iki gitaramo cya The Mane cyabaye mu masaha mabi ikindi kikaba kitaramamajwe cyane.
Ati “Iki gitaramo wasangaga abantu benshi batazi ko kiraba, kuko Abanyeshuri bonyine iyo bagira umutima wo kucyitabira ntabwo cyari kuba gutya, ngo abantu bange kuza. Byatewe n’imitegurire mibi, ikindi kiba gitinze, menya Bad Rama atazi gutegura ibitaramo.”
Iki cyabaye kandi nk’icyo bakoreye i Kigali mu ntangiro z’uyu mwaka bari kwimurika banatumiye Harmonize wo muri Tanzania nabwo kikitabirwa n’abantu mbarwa ndetse na bake baje bagataha bijujutira uburyo bacurangiwemo bwa ‘Playback’.
Bruce Melody na Butera Knowless nabwo ku wa 23 Ukuboza umwaka ushize bakoze igitaramo kigamije kwinjiza abakunzi babo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, kitabirwa n’abafana mbarwa kandi cyari kimaze igihe cyamamazwa.



















TANGA IGITEKEREZO