00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cyari cyatumiwemo Diamond na The Ben i Kampala cyasubitswe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 May 2026 saa 11:25
Yasuwe :

Abategura igitaramo cy’urwenya cya ‘Comedy Store’ cyatumiwemo Diamond, The Ben na Eric Omondi bemeje ko byasubitswe kubera ingamba Leta ya Uganda yashyizeho mu rwego gukumira ikwirakwira rya Ebola.

Ibi byemejwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Comedy Store ku wa 29 Gicurasi 2026, bwavuze ko ari icyemezo bafashe nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye babagiriye inama yo kubisubika.

Itangazo rirakomeza riti “Nyuma yo kujya inama n’abantu batandukanye, tubabajwe no kubamenyesha ko twafashe icyemezo cyo gusubika igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi ‘Comedy Store’ imaze.”

Iki gitaramo cyari gitegerejwe ku wa 5 Kamena 2026, cyari cyatumiwemo abarimo The Ben na Diamond, Eric Omondi ndetse n’abandi bahanzi bakomeye muri Uganda nka Spice Diana, Lydia Jazmine, Winnie Nwangi, Fik Fameica n’abandi benshi.

Icyakora bijyanye n’icyorezo cya ‘Ebola’ cyamaze kwinjira muri Uganda, Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yahagaritse ibikorwa bihuza abantu birimo n’ibitaramo kugeza igihe bazongera gusohorera irindi tangazo.

Ku rundi ruhande The Ben akomeje imyiteguro y’ibitaramo byo kuzenguruka u Rwanda yatumiwemo na Bruce Melodie byitezwe ko bizatangirira i Musanze ku wa 13 Kamena 2026 bikomereze i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026. I Bugesera bizaba ku wa 27 Kamena 2026 bisorezwe i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.

Kwinjira muri ibi bitaramo ni 2000Frw mu myanya isanzwe, 5000Frw muri VIP n’ibihumbi 10Frw.

Byemejwe ko igitaramo cyatumiwemo Diamond na The Ben i Kampala cyasubitswe
The Ben ategerejwe mu bitaraml bya Bruce Melodie bizenguruka Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages