Iki gitaramo cyabereye kuri Stade Ntoya ya Kigali ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2017, cyitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi; Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe; Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen. Patrick Nyamvumba; Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne n’abandi.
Mu butumwa Minisitiri w’Intebe yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yashishikarije urubyiruko kwigira ku butwari bwaranze Intwari z’u Rwanda zibukwa.
Abahanzi baririmba mu byiciro bitandukanye by’umuziki basusurukije abitabiriye iki gitaramo cyari cyiganjemo indirimbo zivuga ku bigwi n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Intwari z’u Rwanda.
Abitabiriye iki gikorwa babashije gukurikirana imbyino n’indirimbo ’itorero Urukerereza, Mariya Yohana waririmbye indirimbo ze nka ’Ndate Ubutwari bw’Inkotanyi’, ndetse na Staff Sergeant Robert afatanyije na Army Jazz Band.
Danny Vumbi yaririmbye indirimbo yahimbye ifite ubutumwa bugira buti ’Duharanire kuba Intwari’, Eric Senderi yaririmbye ’Twaribohoye’, King James aririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane n’urubyiruko.
King James uri mu baririmbye muri iki gitaramo yabwiye IGIHE ko yishimiye ’uburyo urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje imihigo rubifashijwemo n’ubuyobozi buriho’.
Ati "Ubutumwa bwa mbere mpa Abanyarwanda ni uko dukwiye guharanira gukora ibikorwa by’ubutwari mu buzima bwa buri munsi, kandi kuba Intwari ntabwo bivuze gusa kujya ku rugamba cyangwa ahandi, ahubwo bisaba kuba urangwa n’ibikorwa by’indashyikirwa no mu buzima busanzwe. Ibyo byose ni byo bishobora gutuma umuntu aba Intwari. Icyo nshishikariza urubyiruko, twishakemo icyo kintu cyo kuba Intwari."
Mu Rwanda, ubutwari bugaragarira mu bikorwa umuntu yakoze, akamaro byagize ndetse n’urugero byatanze. Ubutwari bugaragarira mu ndangagaciro nko kugira umutima ukomeye kandi ukeye, gukunda Igihugu,kwitanga, kugira ubushishozi, kuba intangarugero, kugira ubupfura no kurangwa n’ubumuntu.
Intwari z’Igihugu zibukwa ni Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi bari mu cyiciro cy’Imanzi; Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi, mu 1997, bari mu cyiciro cy’Imena.



















TANGA IGITEKEREZO