Mu gitaramo cyahuriwemo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda na bagenzi babo Jackie Chandiru(Uganda) na Farious(Burundi) berekanye ko umuziki ari umuyoboro mwiza wo gusenyera umugozi umwe aho kuryanisha abahanzi n’ababateza imbere.
Nk’uko Muyoboke Alex wateguye iki gitaramo yari yabitangarije IGIHE, intego nyamukuru yari afite ni ukwereka Abanyarwanda ko abahanzi yagiye akorana na bo mu myaka yashize hari umusaruro ukomeye bagezeho nubwo hari igihe bagiye bumvikana mu itangazamakuru bahanganye mu magambo , intonganya n’ibibazo bidashira.
Ati "Uko nari nabiteguye niko byagenze, ndashimira Imana n’abateza imbere umuziki bose bamfashije cyane cyane itangazamakuru. Iki gitaramo cyari kigamije kwerekana ko umuziki atari intambara no guhangana , ahubwo ni umurongo mwiza uhuza abantu. Buri wese waje hano ndakeka ko yatashye yishimye"
Muri iki gitaramo Muyoboke Alex yanaboneyeho umwanya wo kwerekana ikompanyi nshya nshya iteza imbere umuziki Nyarwanda yise ‘Decent Entertainment’. Muri iki gitaramo yari yahurijemo abahanzi yagiye abera manager nka Urban Boyz, Dream Boyz, Tom Close n’abahanzi bo hanze yagiye abahuza na bo Farious na Jackie, yasezeranyije Abanyarwanda ko imbaraga yakoresheje mu myaka yashize azamura bamwe mu bahanzi ko agiye kurushaho gushyiramo izindi abere itara abandi bahanzi bakizamuka ariko bafite impano.
Jackie Chandiru waririmbye mu buryo bwa playback ariko agashimisha benshi ku bw’ingufu yakoresheje, yavuze ko yishimira cyane kuza gutaramira mu Rwanda dore ko buri gihe uko ahaje asanga yisanga kandi abakunzi ba muzika bakishimira ibihangano bye. Farious na we yunze mu ry’uyu muhanzi wari waturutse muri Uganda avuga ko afata iki gihugu nko mu rugo iwabo ha kabiri.
Si abahanzi Muyoboke yabereye Manager baririmbye gusa ahubwo yanahaye rugari abandi bagitangira kwigaragaza barimo Charly na Nina, Super Brothers, Umutare Gaby, Davis n’abandi.
Amafoto: Gentil



















TANGA IGITEKEREZO