Umuraperi ukunzwe Jay Polly ari kumwe n’umukinnyi w’amakinamico aseketsa Kanyombya hamwe n’umuhanzi Belgine bataramiye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi muri iyi weekend biratinda.
Nk’uko tubikesha urubuga rwacu IGIHE Kirundi rwandikira i Bujumbura, Kanyobya yashimishije abantu benshi bari basanzwe bamwumva ariko bataramubona mu Burundi.
Jay Polly nawe yaririmbiye abafana be indirimbo “2X2” atungurwa no gusanga bayizi ahubwo bishimara kuyibyinana nawe. Jay Polly, wari ugiye bwa mbere mu Burundi, yahise atangaza ko agiye gutegura ikindi gitaramo gikomeye muri iki gihugu.
Iki gitaramo kandi cyari kirimo abahanzi b’Abarundi ari bo Steven Sogo na Happy Famba (unafite indirimbo itaka ibyiza by’u Rwanda).
Iki gitaramo cyateguwe n’abatwara ibimoto binini bo mu Rwanda bari bagiye gutaramana na bagenzi babo bo mu Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO