Amezi abiri arashize umuhanzi Igor Mabano ashyize hanze indirimbo yitwa Back, yakiriwe neza n’abatari bake. Iyi yaje nyuma y’indi yitwa Iyo Utegereza nayo yakoze ku mitima ya benshi ikazamura izina ry’uyu musore wari umenyerewe mu bijyanye no gucuranga.
Kuri ubu Igor Mabano yamaze gushyira hanze amashusho ya Back ariko isubiwemo (remix), akaba yarayifatanyije n’umuraperi S-Wrap ukomoka muri Leta ya Tennessee muri Amerika.
Mu kiganiro na IGIHE, Mabano yavuze ko uyu muhanzi bahuriye muri Tour du Rwanda ya 2018, ubwo bari mu bikorwa byo gushishikariza abantu kwipimisha virusi itera Sida. S-Wrap ngo yumvise indirimbo za Igor arazikunda amusaba ko bakorana.
Ati “Njye nararirimbye bisanzwe, twari turi kumwe n’abandi bahanzi ba Kina Music, ansaba ko namwumvisha indirimbo zanjye, mwumvisha Back itarasohoka, arambwira ngo arayikunze nisohoka nzayimwoherereze.”
Igor yohereje iyi ndirimbo, mu buryo bw’amajwi bayatunganya hifashishijwe ikoranabuhanga nyuma S-Wrap agaruka mu Rwanda bayifatira amashusho.
Uyu musore wahiriwe n’umwaka wa 2018, avuga ko iyi ndirimbo ayitezeho ikintu gikomeye, kuko S-Wrap ari umuhanzi uzwi muri leta akomokamo kandi akaba asanzwe n’umuhanga mu muziki.
Ati “Ni umuhanzi ukomeye cyane mu gace akomokamo muri Amerika, ariko cyane cyane azwiho kwigisha, afite abantu benshi yagiye afasha, akora ibitaramo byinshi ahantu hatandukanye, biturutse mu bajyanama be, iyi ndirimbo ishobora kugera kure hashoboka.”
S-Wrap nta bigwi bihambaye afite mu muziki. Ubundi yitwa Saran Thompson yatangiye kuririmba mu njyana ya Rap yiga mu mashuri yisumbuye.
Mu 2008 yatangiye kwiga mu ishuri ry’umuziki aho yize ibijyanye no gutunganya amajwi muri Kaminuza ya Midelle Tennessee State.
Aha niho yatangirije inganzo ye binyuze mu bitaramo byabaga buri cyumweru aho abanyeshuri berekanaga impano zabo.
Mu 2012 yagiye kwiga mu Buyapani muri Kaminuza ya Kansai Gaidai aho yahuye n’itsinda ryitwa HERC bakorana indirimbo. Kuri ubu akorera umuryango udaharanira inyungu witwa Southern Word aho yigisha urubyiruko umuziki.
Ni umwe mu bahanzi bakorana n’umuryango witwa The Global Livingstone mu gukora ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Sida, binyuze mu bitaramo bakorera muri Uganda kuva 2014. S-Wrap we yatangiye kujya muri ibi bitaramo mu mwaka ushize.
Muri uyu mwaka yataramiye mu bice bitandukanye muri Uganda nka Mbarara na Masaka. Muri Kanama kandi yakoze igitaramo i Kigali mu bukangurambaga bwahuriranye n’isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO