Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi wari uri kwa muganga yabwiye umunyamakuru ko iyi mpanuka yabayeho ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa 13 Ukwakira 2019.
Ati "Ni imodoka ishatse kunkoresha impanuka ngerageje kuyihunga ngongana n’ikamyo twe duta umuhanda. Abo twari kumwe nabo turi kumwe kwa muganga bakomeretse ariko si cyane Imana yahabaye. Bitewe n’uko ari njye wari utwaye ikirahure gifunguye ni njye wikubye mu muhanda.”
Mabano yavuze ko ukuboko kwe ariko kwakomeretse cyane ku buryo kwa muganga bamukoreye ubutabazi bw’ibanze.
Twavuganye agitegereje ibindi bisubizo bya muganga ngo amenye niba akomeza gukurikirana kugira ngo barebe niba nta kibazo cy’igufwa cyangwa imitsi yangiritse.
Mabano yari avuye i Huye ari kumwe n’abo mu muryango we bari bavuye gusura umunyeshuri ku ishuri. Iyi mpanuka yabaye bageze ahitwa i Kinazi.
Igor Mabano ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi ndetse ari mu bagiye muri Rwanda Day yabereye i Bonn mu Budage mu minsi ishize.
Usibye kuba yarize mu ishuri rya muzika rya Nyundo ubu anigishayo akaba anatunganya indirimbo muri Kina Music anabarizwamo nk’umuhanzi.



















TANGA IGITEKEREZO