Iyi ndirimbo yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yakozwe na Ishimwe Clement akaba ari nawe wayanditse. Joey Blake ahuza ibijyanye n’amajwi, Mighty Popo akurikira ibya guitar naho Bass icurangwa na Mugisha Frank.
Mu nyikirizo yayo Igor Mabano aba avuga ati “Byaratinze cyane, ndi mu rukundo nawe. Sinzi uko byaje nanjye nisanze ngukunda.”
Mu gitero cya mbere aba avuga ko abizi ko nabwira umukobwa w’inshuti ye magara ko amukunda biramutungura, ariko akabyiyemeza kuko biba byamurushije imbaraga akabivuga.
Mu gitero cya kabiri ati “Sinshaka kubura inshuti yanjye magara nizeye ko ibyo nkubwiye bitahindura uko umfata iyo mba mbashije gutegeka uru rukundo narubwiye rukampa amahoro.”
Iyi ndirimbo iri mu mujyo w’izo Mabano atunganya kuva mu 2018 zizaba ziri kuri album ari gutegura gushyira hanze ya mbere, ku buryo uyu mwaka warangira ibijyanye nayo byose byaramaze gukorwa.
Igor Mabano w’imyaka 23 yavukiye mu Burundi iwabo baza kwimukira mu Rwanda akiri muto, akurira mu Mujyi wa Kigali. Ni umwe mu bana bane bavukana, ubu afite umubyeyi umwe [nyina] kuko se yitabye Imana.
Ni imfura mu bize mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo ndetse ari mu bayoboye mu itsinda ry’umuziki ryahavukiye ryitwa ‘Sebeya band’. Ubu yigisha ibijyanye no kuvuza ingoma za kizungu nyuma yo gusoza mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO