00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihurizo mu rugendo rwa Alicia Keys mu Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 8 June 2017 saa 04:54
Yasuwe :

Umuririmbyi w’icyamamare ku Isi Alicia Augello Cook [Alicia Keys] ateganyijwe mu bahanzi bakomeye bategarejwe kuzaririmba mu iserukiramuco ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival gusa iby’urugendo rwe biracyarimo ikorosi.

Ubuyobozi bwa Kigali Up Music Festival bumaze igihe butangiye ibiganiro na Alicia Keys ndetse ngo yiteguye kuza gukorera igitaramo mu Rwanda ariko haracyari ikibazo cy’ingengo y’imari itarabasha guhaza ibisabwa mu rugendo rw’uyu muhanzi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Kigali Up Music Festival, Mighty Popo yavuze ko amaze igihe atangiye ibiganiro n’itsinda rishinzwe kwita ku nyungu za Alicia Keys ndetse ngo yiteguye kuza amafaranga asabwa naramuka abonetse.

Yagize ati “Abahanzi bakomeye twifuza kuzana ni benshi, ikibazo kirimo kiracyari icy’ubushobozi budahagije. Ubu ndacyavugana n’abaterankunga kugira ngo ndebe ko ibyo twifuza byazashyirwa mu bikorwa, abo bose twaravuganye, Alicia Keys na we twaravuganye.”

Yongeyeho ati “Alicia Keys twavuganye na we, yiteguye kuza rwose ariko se buriya amafaranga akenewe tuzaba twayabonye ra? Ndumva bikomeye kuko harasabwa amafaranga menshi kugira ngo agere inaha, azana n’itsinda rinini, yishyurwa menshi cyane, ku buryo byose kubibona bisaba ko tubona abaterankunga bakomeye.”

Mighty Popo yanze kwerura ngo avuge umubare w’amafaranga asabwa kugira ngo Alicia Keys yemere kuza mu Rwanda gusa ngo ‘ni amafaranga menshi cyane’.

Uyu mugore wa Swizz Beatz ari mu cyiciro kimwe n’abandi bahanzi bategerejwe kuzitabira Kigali Up Music Fetsival izaba muri Kamena 2017 barimo Ismaël Lô wamamaye mu ndirimbo ‘Tajabone’ na ‘Africa’, umuhanzi ukomeye muri Benin witwa Angelique Kidjo umaze guhabwa ibihembo bya Grammy Awards bitatu n’abandi.

Mighty Popo yavuze ko iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri ribera i Kigali, guhera tariki ya 11 Kamena kugeza kuwa 12 Kamena 2017.

Yagize ati “Abahanzi bahari twifuza kuzana ni benshi, harimo Rokia Traoré[wo muri Mali] , Manu Galu, Ismaël Lô we arifuza kugaruka, yarabidusabye ngo agaruke [aheruka kuza mu 2012], uyu mwaka twifuza ko iserukiramuco ryakwibanda ku guteza imbere umuziki w’abagore.”

Iri serukiramuco ry’uyu mwaka ngo rizagira umwihariko udasanzwe ari nako byagiye bigenda guhera mu mwaka wa 2011 ari nabwo Mighty Popo yaritangije avuye muri Canada aho yaherewe igihembo gikomeye cya Canada cya Juno Award.

Alicia Keys ateganyijwe mu bazaririmba muri Kigali Up 2017
Ubwo Ismaël Lô aheruka kuza mu Rwanda yaririmbye muri Kigali Up 2012. Foto/Murungi Sabin

Africa, imwe mu ndirimbo za Ismaël Lô zakunzwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages