Mu Ntara y’Uburasirazuba hiyandikishije abakobwa 22 gusa, ahabereye igikorwa cyo guhitamo ababikwiye hageze 14 ariko icumi muri bo ni bo bari bujuje ibyangombwa. Abakobwa bose uko ari icumi bitabiriye iri rushanwa mu Ntara y’Uburasirazuba bari biganjemo abaturutse mu Mujyi wa Kigali.
Abakobwa bahataniye Miss Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba ni:
1. Iribagiza Patience, afite imyaka 19 agapima ibiro 51 n’uburebure bwa 1,73cm
2. Murerwa Diane, afite imyaka 20 agapima ibiro 62 n’uburebure bwa 1,73cm
3. Mushambokazi Jordan , afite imyaka 18, ibiro 52 n’uburebure bwa 1,73cm
4. Umutoni Pamella, afite imyaka 20, agapima ibiro 62 n’uburebure bwa 1,74cm
5. Kirezi Delice, afite imyaka 19 agapima ibiro 61 n’uburebure bwa 1,70cm
6. Uwera Nice, afite imyaka 19 agapima ibiro 50 ndetse areshya na 1,72cm
7. Umuhoza Clarisse, afite imyaka 20, ibiro 50 akareshya na 1,70cm
8. Umuhoza Simbi Fanique, afite imyaka 18, ibiro 51 akareshya na 1,70cm
9. Umutoni Yvonne, afite imyaka 20, ibiro 51 akareshya na 1,77cm
10. Umutesi Nadia, afite imyaka 18, ibiro 60 akareshya na 1,72cm
Ntibyari byoroshye kubona abakobwa batanu bazahagararira iyi ntara muri 17 bahatanye ariko akanama nkemurampaka kakoze akazi kako kemeza ko Iribagiza Patience, Umutoni Pamella, Kirezi Delice, Umutesi Nadia na Umuhoza Simbi Fanique ari bo bazahagararira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2017.
Intara y’Amajyaruguru, Uburengerazuban’Amajyepfo zamaze kubona abazazihagararira. Mu Majyaruguru hatowe Mukunde Laurette, Umutesi Winnie, Mutagoma Diane, Umwali Aurore, Umutoni Josiane ndetse na Uwimbabazi Adeline.
Mu Burengerazuba, abazahatanira Miss Rwanda ni Elsa Iradukunda, Guelda Uwineza, Sandrine Uwineza, Linda Umutoniwase, Cardine Umutoni na Uwase Hirwa Honorine.
Mu Ntara y’Amajyepfo hatowe bane Urayeneza Hélène, Umutesi Aisha, Umutoniwase Belinda na Kalimpinya Queen.
Amajonjora yatangiye atinze cyane kubera ko abakobwa bageze aho irushanwa ryabereye baza urusorongo abandi bahageze mu masaha asatira saa cyenda mu gihe byagombaga gutangira saa sita zuzuye.
Nyuma yo kuzenguruka mu ntara zitandukanye, amajonjora azasozwa ku itariki ya 4 Gashyantare i Remera kuri Petit Stade ahazatoranywa abakobwa 15 bazemererwa kwinjira mu mwiherero uzatangira ku itariki 12 kugeza kuwa 24 Gashyantare 2017 kuri Golden Tulip La Palisse mu Karere ka Bugesera.
Irushanwa rya Miss Rwanda rizasozwa ku itariki ya 25 Gashyantare 2017, ibirori bizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.
Ku itariki ya ya 25 Gashyantare 2017 ni bwo hazamenyekana Nyampinga w’u Rwanda mushya uzasimbura Miss Mutesi Jolly mu birori bizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.
Umukobwa uzatorwa azagenerwa umushahara w’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi mu gihe cy’umwaka wose azamarana ikamba, azanahita ahabwa imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift azagurirwa na Banki ya Cogebanque.
Irushanwa rya Miss Rwanda rifite abaterankunga batandukanye barangajwe imbere na Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque, imwe mu zishyigikira ibikorwa by’imyidagaduro n’iterambere ry’Umuco.
Amafoto: Mahoro Luqman



















TANGA IGITEKEREZO