Bakijya mu mwiherero mbere yo kwinjira muri Hotel bahitiye ku bitaro bya “Ubuzima Polyclinic” biherereye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali bajya gusuzumwa ubuzima bwabo mu rwego rwo kureba uko buhagaze.
Nyuma berekeje i Nyamata muri Golden Tulip Hotel aho bagomba gukorera umwiherero w’ibyumweru bibiri uzarangira habonetse Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2020.
Bakigera mu mwiherero abakobwa bakiranywe urugwiro, berekwa ibyumba bagomba kuraramo ndetse bahabwa imyambaro ya siporo bazifashisha mu mwiherero.
Muri uyu mwiherero abakobwa bazagenda bahabwa imikoro izanabahesha amanota ku buryo icumi bazitwara neza bazatangazwa ku munsi wa nyuma w’irushanwa ndetse bakaba aribo bahatanira ikamba rya Miss Rwanda ndetse n’ibisonga bye.
Usibye iyi mikoro ariko kandi abakobwa bazakomeza gutorwa kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2020 guhera saa moya z’umugoroba aho bazatorerwa kuri nimero bari basanganywe.
Abakobwa bazatorwa binyuze kuri IGIHE.COM ndetse no mu buryo bwa SMS aho wandika ijambo Miss ugasiga akanya ugashyiraho nimero y’umukobwa ushyigikiye ukohereza kuri 1525.
Abakobwa bari muri Miss Rwanda uko ari 20 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2020 ntabwo bakoze siporo nk’uko bisanzwe, bahawe akaruhuko.
Nyuma yo kubyuka bagafata amafunguro ya mu gitondo abari mu mwiherero bagiranye ibiganiro n’abayobozi bavuye muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco babimburiye abanda bashyitsi bose bazabasura mu mwiherero.



















TANGA IGITEKEREZO