00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Injyana za Weekend: Yvan Buravan yahawe icyubahiro mu ndirimbo nshya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 20 August 2022 saa 04:32
Yasuwe :

Abahanzi nyarwanda bari mu kiriyo cya Yvan Buravan, mugenzi wabo uherutse kwitaba Imana azize Cancer y’urwagashya. Indirimbo nyinshi mu zasohotse, ni izimwifuriza iruhuko ridashira.

In Loving memory of Yvan Buravan ya Ariel Wayz

Iyi ni indirimbo yasohotse ku itariki 17 Kanama 2022 nyuma y’amasaha make Yvan Buravan yitabye imana igaragaramo umuhanzikazi Ariel Wayz.

Ni indirimbo isubiramo iyitwa ’Big Time’ Yvan Buravan yitabye Imana yari aherutse gusohora.

Iyi niyo ndirimbo ya mbere yo guha icyubahiro Yvan Buravan yagiye hanze. Irimo ubutumwa bukangurira abantu kuzirikana ko badakwiye gutwarwa n’imvugo zo muri iki gihe zivuga ko nta rukundo rukibaho.

R.I.P Yvan Buravan ya Rugamba Logan

RIP Yvan Buravan ni indirimbo yakozwe n’umuhanzi Rugamba Logan uherutse kugaragara kuri E.P ya Producer Opah ‘147Wave‘ ari na we wayikoze mu buryo bw’amajwi.

Ni indirimbo uyu muhanzi yatuye Yvan Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

Ibihe ya Kevin Kade

’Ibihe’ ni indirimbo yaririmbwe n’umuhanzi Kevin Kade, ikaba imwe mu zikomeje gukorwa mu guha icyubahiro Yvan Buravan na Nkusi Thomas uzwi nka Yanga baherutse kwitaba Imana.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Logic Hit It amashusho akorwa na Eyo Mercy.

Naje ya Linda Montez

Iyi ni indirimbo y’umuhanzikazi Linda Montez uherutse kugirana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yashinzwe na Uncle Austin yise Uncles
Empire.

Ni indirimbo yumvikanamo ijwi rya Uncle Austin, yikiriza uyu muhanzikazi usanzwe uzwi mu ndirimbo zirimo nka ’Tufu Tufu’, ’Agakanzu’, ’Otegeera’, ’I
Love you’ n’izindi.

Linda Montez ntabwo yigeze amenyekanisha iyi ndirimbo cyane ko igisohoka hahise hamenyekana inkuru y’urupfu rwa Yvan Buravan na Yanga birangira uyu ahagaritse kumenyekanisha indirimbo ye.

Rumours ya Bwiza

Indirimbo Rumors y’umuhanzikazi Bwiza yasohotse ku wa 16 Kanama 2022, gusa uyu muhanzikazi ubarizwa muri KIKAC na we yasubitse igikorwa cyo kumenyekanisha mu itangazamakuru n’ahandi kubera urupfu rwa Yvan Buravan.

Mu buryo bw’amajwi (Audio), iyi ndirimbo ‘Rumours’ yakozwe na Santana, naho amashusho yayo akorwa na Wax wo muri Uganda.

Amen ya Aline Gahongayire

Iyi ni indirimmbo y’umuhanzikazi uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire.

Iyi ndirimbo nshya ya Aline Gahongayire yumvikanamo ubutumwa bushimangira ko nta jambo Imana ivuga ngo rihere, ahubwo buri wese utegereje amasezerano akwiye guhora yiteguye.

Iyi ndirimbo y’iminota itatu n’amasegonda 47 yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Ishimwe Karake Clement muri Kina Music naho amashusho akorwa na Gad.

Ghettoboi ya BEx_Rhb

Uyu ni umuzingo muto w’umuraperi Bex Rhb ugabanyijemo ibyiciro bibiri
Volume ya mbere iriho indirimbo 5 iya kabiri ikagira indirimbo 6 zose zakozweho n’aba Producers batandukanye barimo Firstboy, Yang P Beats na Mad BNS.

Uyu muraperi asohoye uyu muzingo mu gihe yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Isosi” iri ku muzigo muto E.P (Extended Play) yise Kabboko.

Jojo/ jolie ya Lenny Silver

Lenny Silver, umusore w’imyaka 20 usanzwe ubarizwa mu itsinda rya The Perfect rimaze imyaka irenga ibiri ritangiye urugendo rw’umuziki w’umwuga, yashyize hanze uruhurirane rw’indirimbo (EP) yise ‘Mbese’.

Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi EP harimo Crush yahuriyemo na K Alain, Agatike, Can We Try, Jojo, Hello na Kinumanyuma. Mu ba Producer bakoze kuri EP barimo Odilo Pro wo muri Unlimited, Muzi Beatz, Herbert Beatz na Hervis.

Tuzabakumbura ya Fifi Raya na Tonalite

Fifi Raya na Tonalite babarizwa muri sosiyete ifasha abahanzi ya Ddumba nyuma yo kumva inkuru mbi y’urupfu rwa Yanga na Yvan Buravan bitabiye Imana umunsi umwe, bahise bakora mu nganzo basohora indirimbo tuzabakumbura yo kubaha icyubahiro.

Aba bahanzi bahamya ko umunsi Yanga na Yvan Buravan bitabiyeho Imana ariwo mubi mu buzima yahuye nawo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages