Mu ijoro rya taliki 24 Gashyantare 2018 Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko, yatorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga.
Iradukunda ntiyagize umurindi mu kwiyamamaza ndetse izina rye ntiryagarutsweho cyane mu itangazamakuru nk’uko byari bimeze ku bakobwa barimo Umunyana Shanitah, Irebe Natacha n’abandi bahabwaga amahirwe yo gutsinda.
Sonia Rolland wari uyoboye itsinda ryatanze amanota mu gutora Nyampinga w’u Rwanda mu kiganiro yagiranye na Makeda yahamije ko intsinzi ya Iradukunda Liliane yatunguye benshi ndetse ko na bagenzi be batunguwe bikomeye kuko batari biteze ko yatsinda.
Yagize ati “Nahisemo umwe wari ubukwiye, ikindi kandi na we ubwe yaratunguwe nta n’ubwo yizeraga ko yaba Miss Rwanda. Bariya bakobwa bose baratunguwe cyane, na we yaratunguwe.”
Yongeyeho ko ikamba Iradukunda Liliane yambitswe rifite igisobanuro gikomeye kandi ko ritanga isomo ryiza ku bakobwa bifuza kuzahatanira Miss Rwanda mu gihe kizaza; ibi bitandukanye n’uko mu myaka yashize umukobwa watorwaga yabaga yaraketswe ntibitungurane.
Yagize ati “Kuriya gutungurwa ni ubutumwa bwiza ku muntu wese ushaka kwinjira muri Miss Rwanda […] Ntabwo bari bamwiteze, baratunguwe kandi uko gutungurwa njye ndakwishimira cyane.”
Uko Iradukunda Liliane yatunguranye muri Miss Rwanda ni nako Sonia Rolland yabigenje mu mwaka wa 2000 agahigika Abafaransakazi akambikwa ikamba rya Miss France nk’umwirabura wa mbere mu mateka y’iki gihugu.

Iradukunda Liliane ni we uzaserukira u Rwanda muri Miss World 2018. Yavuze ko afite icyizere cyo kuzaryitabira akitwara neza ndetse byanashoboka akongera gutungurana agatsinda.
Yagize ati “Nditeguye kandi nizeye neza ko nabishobora. Nshobora kuzaba Nyampinga w’Isi, ni nk’uko ntari nzi neza ko umunsi umwe nshobora kuba Nyampinga w’u Rwanda.”
Miss World Organisation (MWO) itegura iri rushanwa ku rwego rw’Isi yavuze ko rizabera muri Philippines mu mpera z’umwaka wa 2018.





Ibitekerezo 0