Ariel Wayz na Symphony Band bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe ‘Fantasy Music Concert’ cyahawe insanganyamatsiko yiswe “Dusubire aho byatangiriye”.

Benshi batunguwe no kubona Ariel Wayz na Symphony bagiye guhurira mu gitaramo kimwe gusa umuyobozi w’iri tsinda Niyontezeho Etienne mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko nta byacitse ihari kuko nta bibazo bari bafitanye ahubwo abantu aribo babifashe uko bitari.

Yagize ati “Umubano wacu uhagaze neza, navuga ko abantu ari bo bari barabifashe nk'aho ari urwango ariko mu by'ukuri nta rwango ruri hagati yacu na we (Ariel Wayz)”.

Yakomeje avuga ko impamvu y’igitaramo ari ukugaragariza Abanyarwanda ko nta bibazo biri hagati y’aba banyamuziki.

Niyontezeho yagize ati “Kuba twateguye iki gitaramo ni ukugira ngo twereke abantu ko nta kibazo na kimwe kiri hagati yacu nawe cyane ko muri iki gitaramo ni we muhanzi mukuru uzaba uhari.”

Byari bimaze iminsi bivugwa ko aba bahanzi batabanye neza, dore ko mu mezi atanu ashize hadutse umwuka mubi waturutse ku ndirimbo “My Day” Symphony band yakoranye n’umuhanzikazi Bwiza.

Nyuma yaho Ariel Wayz yahise atangaza ko iyi ndirimbo ayifiteho uburenganzira kuko bayikoranye kera bakiri kumwe bakaba bakuyemo amajwi ye batamumenyesheje.

Icyo gihe uyu muhanzikazi na we yahise akora indirimbo isa n’iyo Sympony band bakoze akuramo amajwi y’abagize iri tsinda ayita “Nkomeza”.

Iki kibazo Niyontezeho yakigarutseho avuga ko ibyabaye ari akantu gato kandi kamaze gukemuka ubu nta kibazo gihari.

Ati “Dutandukana twatandukanye neza n’ubu nta kibazo gihari, biriya byabayeho mu gihe gishize kari akantu gato kandi byararangiye, nyuma y’igitaramo hashobora gusohoka ibihangano bishya turi kumwe rwose.”

Mu minsi mike ishize Ariel Wayz uri kubarizwa i Burundi muri iki gihe aherutse kugaragaza ko akumbuye ibihe bya kera akiri muri iri tsinda yise ko ari irya mbere mu mujyi.

Yanditse agira ati “Twiyibutse gato, ndi kumwe n’itsinda rya mbere mu mujyi.”

Iki gitaramo kizabera kuri Institut Français du Rwanda ku wa 5 Ugushyingo 2022 cyateguwe na Backstage Presents.

Abandi bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo barimo Inki n’abanyeshuri biga umuziki ku ishuri rya muzika ryahoze ku Nyundo ubu ryimukiye mu karere ka Muhanga.

Kwinjira muri iki gitaramo ku bazagura amatike mbere ni 8.000Frw ahasanzwe , 10.000Frw muri VIP na 15.000Frw kuri couple , ku bantu bazagurira amatike ku muryango haziyongeraho 2.000Frw naho mu myanya y’icyubahiro (VIP) haziyongeraho ibihumbi 5.000Frw.

Nyuma y'ibyavuzwe ko Ariel Wayz atabanye neza n'itsinda rya Symphony Band ubu bagiye kongera gusangira urubyiniro rumwe nyuma y'imyaka isaga ibiri
Nyuma y'ibyavuzwe ko Ariel Wayz atabanye neza n'itsinda rya Symphony Band ubu bagiye kongera gusangira urubyiniro rumwe nyuma y'imyaka isaga ibiri
Symphony Band yatumiye Ariel Wayz mu gitaramo
Symphony Band yatumiye Ariel Wayz mu gitaramo