Muri Kanama 2018 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwakatiye umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly, gufungwa amezi atanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we Uwimbabazi Sharifah.
Harabura iminsi mike ngo arangize iki gihano yahawe, kuko biteganyijwe ko azasohoka tariki 28 Ukuboza 2018.
Muri iyi minsi yose Jay Polly amaze muri gereza, umugore witwa Umutoni Aline, wanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye yitwa Akanyarirajisho, yamubaye hafi mu buryo budasanzwe.
Inshuti za hafi z’aba bombi zahamirije IGIHE ko Umutoni asura Jay Polly inshuro nyinshi zishoboka ndetse ko n’iyo bari kuganira rimwe na rimwe amarangamutima abarenga, amarira agashoka ku matama.
Umutoni ngo yabaye nk’ujya mu cyimbo cy’umugore wa Jay Polly dore ko we inshuro nke yamusuye batavugaga rumwe, ibintu byazamuye amakuru y'uko nanafungurwa batazongera kubana.
Mu kiganiro na IGIHE, Umutoni yavuze ko Jay Polly ari inshuti ye y’umwihariko kandi ko amusura kenshi gashoboka, iby’urukundo ngo bizamenyekana umunsi yageze hanze.
Yagize ati “Jay Polly ni inshuti yanjye y’umwihariko, musura kenshi gashoboka mu cyumweru, ahubwo iyaba byashobokaga najya njyayo mu gitondo, saa sita na nimugoroba. Umuntu uri hariya niho abonera inshuti, nanjye bishobora kumbaho akansura […] iby’urukundo byo niba bihari cyangwa bidahari muzabimenya nasohoka.”
Uyu mugore usanzwe ari umujyanama wa P Fla, mu minsi ishize batangaje ko iyo iby’akazi birangiye hinjiramo iby’urukundo. Gusa Umutoni yatunguranye ahakana ko nta rukundo rwihariye afitanye na we.
Yagize ati “P Fla ntabwo ari umwanzi wanjye, turakorana ntabwo wakorana n’umuntu udakunda. Njyewe sinigeze mvuga ko dukundana.”
Umubano wa Umutoni na Jay Polly bivugwa ko wahungabanyije imikoranire ya P Fla n’uyu mugore wiyemeje kumufasha, dore ko kugeza ubu batarimo gukorana.
Umutoni yakomeje avuga ko babaye bafashe akaruhuko, bakazongera kubyutsa ibikorwa bya muzika umwaka utaha.
Yagize ati “Twabaye dufashe akaruhuko muri iyi minsi. Tuzongera gukora mu mwaka utaha. Impamvu twafashe uwo mwanzuro ni ibanga ry’akazi.”
Umutoni Aline afite umwana umwe yabyaranye n’umugabo bigeze gukora ubukwe ariko bagatandukana.







Ibitekerezo 0