Uheruka gusa nk’uwivumbuye ni Coach Gaël wavuze ko yabayeho yita ku bantu cyane ariko ntibihabwe agaciro. Avuga ko na we ubu yahisemo gutangira kwihugiraho.
Aya magambo yakurikiwe n’inkundura yo kuva muri 1:55AM y’uyu mugabo kwa Ross Kana na Kenny Sol, bishimangira ko yaganishaga ku bihombo yatewe n’umuziki.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Noopja ufite studio ya ‘Country records,’ aheruka kwifatira ku gahanga abavuga ko baharaniye iterambere ry’umuziki Nyarwanda, abashinja kuwudindiza.
Ubutumwa yari yatambukije bwagiraga buti “Abirirwa biyitirira ko bagize byinshi bakora mu ruganda rw’umuziki ni bo ahubwo bafashe runini mu harindimuka h’umuziki wacu. Ni abanyamatiku, inda nini, abacanshuro, barema inzagano, barirarira, bagenzwa no gusenya, baharanira ibyubahiro, bashaka amaronko. Hagowe ababishinga.”
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyo Bosco yabajijwe ku mpamvu abona mu muziki usanga abahanzi n’ababafasha, ibyabo bitaramba cyangwa bikarangizwa n’induru n’intugunda, mu gusubiza avuga ko ikibazo ari abantu bari mu ruganda.
Ati “Maze iminsi numva inkuru z’abakire mu myidagaduro ngo bashoye mu bintu bikanga cyangwa se ugasanga n’umuhanzi abivuyemo, ariko burya ibintu byose bipfira mu bantu. Uruganda rwo ni uruganda ruzaguma ruhagaze, iyo urebye uruganda rwa muzika mu bindi bihugu ruba rukomeye, rugakomezwa no kuba abantu barimo bakomeye. Bivuze ko ikibazo ari abantu.”
Yakomeje agereranya abirirwa biriza mu ruganda rw’umuziki, nk’abakozi bananirwa akazi bagatangira kunenga ibikoresho bakoresho kandi nta kibazo byari bifite. Avuga ko akenshi abantu baba bashaka kuza mu ruganda bashaka inyungu yihuse kandi nta n’inyigo bakoze y’igihe kirekire.
Ati “Hari umugani bavuga ngo abakozi babi babishinja ibikoresho. Ikibazo abo bantu baba bashakira ikibazo ku ruganda kandi rwahozeho, kandi hari abantu rwagiriye umumaro. Abantu bapfa kubizamo batabyize. Mu Rwanda ni ho nabonye umuntu aza mu muziki agahita amenyekana[…]ikibazo cyo mu muziki nta kindi kibyihisha inyuma twe ibyo dutegereza ni ibyo duhuriramo nabyo, ngo bitugire abo dushaka kuba bo. Mu gihe umuntu akigira ku ngaruka n’ibyo yahuye nabyo, nta bundi bumenyi bizagorana ku muhanzi cyangwa abashoramari.”
Uyu muhanzi yavuze ko umuziki urimo amafaranga kuko, aya mbere yakiriye menshi ariho yayakuye. Akavuga ko ikindi abantu bakwiriye kumenya ko umuziki ari ikintu gishingiye ku marangamutima atari nko gucuruza ibiraha.
Niyo Bosco yabajijwe uko iby’amasezerano yagiranye na KIKAC Music ifasha Bwiza ya Uhujimfura Jean Claude, bari batangiye gukorana mu 2023, asubiza avuga ko ubu atabona icyo kuvuga kuko na nyirayo atari yabivugaho na rimwe. Gusa yavuze ko bagiye bakorana bya hafi kuva kera.
Ati “Uriya mugabo [Uhujimfura] ikintu cyose twakoranye ni ikintu cy’ingirakamaro. Twatangiranye Bwiza akiza, tugira amahirwe Imana iradufasha. Ubu njye Bwiza mushyira mu bahanzikazi ba mbere baba bari gukora ibintu binini cyane. Urumva twubakanye ibintu byinshi, birenga ‘business’.”






Ibitekerezo 0