Rutamu yavuye mu Rwanda yerekeza muri Amerika muri Nyakanga 2018, asiga avuze ko agiye gukomerezayo amasomo mu ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga. Hari n’andi makuru yemezaga ko yari asanzeyo umufasha we Nyinawabeza Rebecca.

Nyuma y'igihe gito ageze muri Amerika, Rutamu yaratunguranye ashyira hanze ifoto amaze gusaba umufasha we ko barushinga. Nta gihe cyatambutsemo cyane ko bahise banakora ubukwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yabajijwe niba ubwo yajyaga muri Amerika yari afite gahunda yo guhita akora ubukwe nk’uko byagenze.

Mu gusubiza iki kibazo yagize ati ”Ariko ntabwo nagiye ngo mpite nkora ubukwe, nagiye muri Nyakanga 2018, nkora ubukwe muri Nyakanga 2019, ubwo hagati aho harimo igihe kingana gute? Ni icyo kintu abantu batabaza."

Ikijyanye n'igihe yari amaze aziranye n'umugore we mbere yuko barushinga uyu mugabo yagize ati "Umugore wanjye twari tumaranye igihe kinini, twari tuziranye imyaka irenga itatu. Uyu ni uwa kane tuziranye.”

Abajijwe niba yaba yarazanye mu Rwanda n'umufasha we, Rutamu yanze kugira icyo abivugaho, avuga ko adakunda kuvuga ku bibazo bireba umuryango we mu itangazamakuru.

Uyu mugabo ari mu Rwanda kuva mu mpera za Kanama 2019, akihagera yakirijwe imirimo mu mikino y’Agaciro iherutse kurangira igikombe cyegukanywe na Mukura itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Rutamu yavuze ko yishimiye uko yakiriwe i Kigali n’abakunzi b’imikino. Abajijwe niba yaba ataraje ahamagawe kubera imikino y’Agaciro, yavuze ko ari ibintu byahuriranye n'uko ari mu Rwanda bagahita bamwiyambaza.

Ajya kujya muri Amerika, Rutamu yasize asezeye kuri Radio, icyakora ubwo yagarukaga yumvikanye yatumiwe kuri Radio One mu kiganiro, ari nayo yakoragaho mbere.

Abajijwe niba ashobora kongera gukora kuri radiyo, yagize ati ”Ariko narabivuze ko itangazamakuru nabaye ndishyize hasi, ngiye guhinga, korora no kugurisha abakinnyi. N’ubundi mu byangaruye ibyo byose biracyarimo."

Yakomeje ahamya ko ashaka gufungura ikigo cye cyo kugurisha abakinnyi ku buryo bigenze neza ukwezi gutaha byaba byarangiye ngo agahita abitangaza.

Ubwo yajyaga muri Amerika byavuzwe ko yari agiye kwiga. Byatumye umunyamakuru yifuza kumenya niba koko yararangije amasomo ye. Rutamu avuga ko ibijyanye n’amasomo yize adashaka kubivugaho.

Mu magambo ye yagize ati “ Yego rwose, ntabwo wajya muri ibi bintu udafite ubumenyi n’ubunararibonye bwo kubikora. Byose ubu bimeze neza. Ibyo by’amashuri reka tuzabiganireho mu gihe nzaba mbamurikira umushinga wanjye.”

Rutamu yavuze ko hari abakinnyi yamaze kurambagiza ndetse yanatangiye kuvugana nabo kimwe n’amakipe abashaka ku buryo isoko ry’umwaka utaha ryo kugura no kugurisha abakinnyi akazi ke kazaba katangiye.

Iby’igihe azamara mu Rwanda, Rutamu yatangaje ko ahari ntaho ateganya kujya. Yongeyeho ko sosiyete ye iri mu Rwanda bityo ko ariho azakorera. Kuba yajya muri Amerika aho afite umuryango byo ngo azajya ajyayo nkuko azajya ajya n'ahandi hanyuranye ku Isi.

Uyu wigeze no kuba mu buyobozi bw’Ikipe ya Sunrise yabajijwe niba adateganya kugira indi kipe afatanya nayo.

Yagize ati ”Hari izo twamaze kuvugana, icyumweru gitaha nzabitangaza byose. Hari izo tuzagirana amasezerano ariko atari ukuvuga kuyobora ahubwo mu buryo bwo guhererekanya abakinnyi.”

Rutamu yamamaye mu kogeza imipira kuri radiyo zitandukanye zikomeye mu Rwanda nka Radio Flash, Isango Star aho yavuye ajya kuri Radio Rwanda hanyuma muri Gicurasi 2016, we n’impanga ye mu mwuga Rugimbana Théogène bimukira kuri Radio 1, aho yavuye mu 2018.

Abafana bakiranye urugwiro Rutamu Elie Joe
Abafana bakiranye urugwiro Rutamu Elie Joe
Rutamu Elie Joe umunyamakuru wagize izina rikomeye mu Rwanda
Rutamu Elie Joe umunyamakuru wagize izina rikomeye mu Rwanda
Rutamu agiye kwinjira mu byo gushakira abakinnyi amakipe
Rutamu agiye kwinjira mu byo gushakira abakinnyi amakipe