Uyu musore w’imyaka 22 kubera gusa cyane na Drake, iyo yambaye ibirango by’iyi sosiyete ifasha abahanzi ikanakora imideli bituma benshi bamwitiranya n’uyu muraperi hakaba n’abamwishyura amafaranga make bagira ngo aze mu bitaramo byabo kuko batabasha kubona ayo bishyura Drake.
Aha niho Ovo Sound na Drake bahereye basaba uyu musore wiyita Izzy Drake kureka gukomeza gukoresha ibirango byabo, kwiyitira Drake mu bikorwa bimwe na bimwe ndetse no gukura izina rya Drake mu mazina akoresha.
Banditse bagira bati “Iyi baruwa ni ikumenyesha ko ugomba kureka gukomeza gukoresha ikirango ’OVO’ utabifitiye uburenganzira, kugira ngo uteze imbere ibirango byawe. Ibi birangiza kandi bisebya ibirango byacu.”
“Ibikorwa byawe byakozwe nta shingiro bifite, kandi ntibyemewe.”
OVO Sound na Drake bavuga ko ibi nibikomeza ibibazo byabo bizagezwa mu nkiko.
Bati “Byongeye kandi, iyi ni ibaruwa ibanziriza ikirego igusaba ko waduha ibisobanuro byanditse mu minsi irindwi uvuga ko uzahagarika kandi ukareka gukoresha ibirango bya OVO Sound cyangwa Drake.”
Ibi bije nyuma y’uko uyu musore akoresheje isura ye mu kwamamaza ibikorwa bye benshi bakabyitiranya bagira ngo ni Drake watangiye indi mishinga mishya.
Mbere y’uko konti y’uyu musore ahagarikwa kuri Instagram , xxlmag yari yatangaje ko hari benshi bagiye bamwandikira bamusaba kuza mu bitaramo byabo bakamwishyura amafaranga make kuko batabona ayo bishyura Drake w’ukuri.
Bivugwa ko yigeze kwishyurwa amadorali y’amerika ibihumbi bitanu kugira ngo yigaragaze mu birori by’umuntu ku giti cye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!