Umuryango Bridge Global Works mu bufatanye na Ishyo Arts Center bagiye kwerekana bwa mbere umukino wanditswe n’icyamamare Shakespeare witwa “Romeo &Juliet”.
Uyu mukino uzaba ukinwa mu Kinyarwanda kivanzemo Icyogereza gike n’Igifaransa gike, uzerekanwa bwa mbere tariki ya 2 Kanama 2013, Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00PM) kuri SOS Technical School i Kagugu.
Uzongere kwerekanwa izindi nshuro esheshatu ari zo; tariki ya 3 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00PM), na tariki ya 4, saa munani n’igice (2:30PM) kuri SOS Technical School i Kagugu.
Izongera kwerekanwa i Kimisagara ku kigo cy’Imyidagaduro ku matariki ya karindwi (7) n’iya munani (8) Kanama guhera saa kumi n’imwe n’igice (5:30PM).
Izanerekanwa i Muhanga ahitwa Ahazaza Independent School ku itariki ya 9 Kanama guhera saa kumi n’imwe n’igice (5:30).
Inerekanwe mu Nzu Mberabyombyi y’Akarere ka Huye ku itariki ya 10 Kanama guhera saa kumi n’imwe n’igice (5:30).
Romeo & Juliet ni ikinamico iva ku gitabo cyanditswe na Shakespeare ivuga ku rukundo rw’aba bombi rwabangamiwe cyane n’imiryango. Baza kuza kwiyahura, bigatuma iyi miryango yiyunga.
Mu kiganiro na IGIHE, umuyobozi wa Bridge Global Works yavuze ko iyi kinamico yakunze kwerekanwa mu bihugu byahuye n’intambara mu rwego rwo gutanga ubutumwa bw’ubwiyunge. Akavuga ko izafasha cyane Abanyarwanda kurushaho kubana mu bumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi kinamico ikinwamo n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 17 na 25. Muri aba harimo umuhanzi Tete Roca - ukina ari Juliet, Muhamed Nshimiyimana - usanzwe ubyina mu itorero Inyamibwa rya Kaminuza y’u Rwanda ukina ari Romeo, Teta – usanzwe uririmba akaba yaranagaragaye mu marushanwa ya Tusker Project Fame n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO