Iyi ndirimbo ifatwa nk’ikirango cy’umuziki wa Noopja ndetse benshi iyo uvuze izina rye ni yo bahita batekereza. Yagize ingaruka nziza ikangura benshi bakerensaga icyorezo cya SIDA.
Yaracuranzwe kuri radiyo zitandukanye mu Rwanda karahava ndetse kugeza kuri uyu munsi Noopja avuga ko n’umwana ukimenya ubwenge atangazwa no kubona ayizi.
Ati “Muri make indirimbo barayizi. N’abana bavutse vuba sinzi uko bayimenya ariko ntabwo bazi ko ari njye. Ariko njye nta n’icyo bimbwiye kuko umuhanzi nya muhanzi agera ku ntego atari uko yagaragaye ahubwo ari uko ibyo yakoze byageze kure muri sosiyete. Kuri njye mba numva indirimbo imwe yaba ihagije mu gihe yaba yaragize ingaruka nziza.”
Noopja yabwiye IGIHE ko kuva akiri muto yakundaga kuririmba, cyane ko nyina yari umuririmbyi muri korali mu rusengero, na we akuriramo ari ho atangiriye gukunda umuziki. Ntabwo byari ukwishimisha gusa, ahubwo byari impano yakuye mu muryango.
Avuga ko “Murabeho Ndagiye” yayihimbye mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye, aho yigaga ahitwa Eav Ntendezi. Avuga ko yari afite itsinda ahuriyemo na The Rain Paul wamamaye mu muziki mu myaka irenga 10 ishize ndetse na Producer Jimmy wakoze ‘I Bwiza’ ya Eric Mucyo.
Ngo icyo gihe byari mu bihe byari bikomeye SIDA iri gusya itanzitse. Yitabiriye amarushanwa afite indirimbo yari yise KUBA yari ishingiye ku kwifata, ubudahemuka n’agakingirizo. Muri icyo gihe, SIDA yari icyorezo cyugarije igihugu, bityo Noopja abona ko gukoresha umuziki mu gukebura abantu byari ingenzi.
Ati “Nitabiriye amarushanwa yo kurwanya SIDA, aho nigaga mba uwa mbere. Indirimbo yanjye KUBA iba iya mbere. Icyo gihe SIDA ni cyo kintu cyavugwaga cyane. Wabonaga amashusho ateye ubwoba y’abantu bishwe na SIDA. abantu bataramenya uko bakwitwara. Nahise mbona iki cyorezo ari yo mbogamizi. Ndavuga nti reka mpere ku ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye. ‘Murabeho Ndagiye’ nayanditse kera cyane.”
Yavuze ko yayihimbye abonye ko abantu bafite ubuzima bwiza aribwo bashobora kugera ku bintu byose, ariko bakabisenya kubera kutitwararika. “Murabeho Ndagiye” yabaye indirimbo itanga isomo, itanga impanuro, ikabwira urubyiruko n’abantu bose ko kwirinda ari ingenzi cyane ko uwo iki cyorezo cyafataga atatinzagamo yahitaga apfa.
Ati “Cyane ko nari naragiye mfatira urugero kuri bariya bahanzi ba kera bavugaga ubuzima bwa buri munsi abantu bacamo birimo uko abantu babana, amahoro n’ubumwe. Naravuze nti ntabwo byaba ari bibi ntanze ubu butumwa kuko bwagira ingaruka nziza ku wayumva.”
Iyi ndirimbo iri kuri album ya mbere ya Noopja yise “Imfura n’Abagabo”, ikaba yarakorewe muri Kilulu Nine Production na Jimmy Pro. Ikintu abantu benshi batazi ni uko amashusho y’iyi ndirimbo yakorewe mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Rusizi na Nyamasheke.
Hoteli bayikoreyemo ni iyo mu ishyamba rya Nyungwe, kuri hoteli yitwaga Nyungwe Forest Lodge (ubu yabaye One and Only), ikorwa na Fayzo Pro ku bihumbi 100 Frw.
Avuga ko ari indirimbo yakoze ashaka gutanga ubutumwa bukomeye kurusha gukora injyana ibyinitse gusa na none benshi bakaba bayizi ariko batazi niba ari we nyirayo.
Ati “Uyu munsi ikintu kinsetsa hari nk’abantu duhura baba batazi ko uwahimbye iriya ndirimbo ari Noopja wo muri Country Records kubera ko ntabwo nakunze kwishyira imbere. Mba numva ntacyo bimbwiye. Hari nk’abo muhura bakavuga ngo ‘ibaze ndi nka wowe? Nta muntu waba uvuga mu Rwanda’. Abenshi bose baranshimira. Abandi baravuga ngo ‘none se ko utajya utuma abantu babimenya ko ari wowe?’ ku buryo uba wumva ngo narabyihoreye.’’
Uyu muhanzi yavuze ko yatangajwe mu minsi yashize no guhura na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, akamubwira ko hari abamubaza aho yarengeye.
Ati “Na Minisitiri Utumatwishima ejo bundi yarabimbwiye, ambwira ko bamwoherereza ubutumwa bwinshi na link y’iriya ndirimbo bakamubaza ngo ariko uyu muhanzi yagiye he ko twamubuze? Wazamudushakiye.”
Noopja avuga ko yakuriye mu muryango w’abantu basenga, akagenda akunda umuziki biturutse ku bandi barimo Bob Marley.
Noopja yanahishuye ko kera yari umwe mu banditsi beza b’indirimbo zakunzwe zirimo izo mu matora n’izirimo iza Naason zamamaye nka “Mfite Amatsiko” na “Inkuru Ibabaje”.
Avuga ko mu muziki wa kera aho bitandukanye n’uyu munsi abahanzi b’iki gihe bo bita cyane ku kuntu indirimbo yumvikana [melody], ndetse n’uko igenda kurusha cyane gutekereza cyane ku butumwa burimo.
Reba ‘Murabeho Ndagiye’ ya Noopja yamamaye cyane



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!