00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikirezi Sandrine, Nyampinga wa CBE agiye gushyingirwa

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 November 2017 saa 01:02
Yasuwe :

Ikirezi Sandrine, Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Imari n’Amabanki[CBE] agiye gusezerana imbere y’Imana n’umukunzi we Kamugisha George bamaze igihe bakundana.

Ikirezi Sandrine wiga mu mwaka wa kabiri agiye gukora ubukwe nyuma y’umwaka umwe abaye Miss CBE kuko yatowe tariki ya 26 Werurwe 2016. Kugeza ubu ntiharaboneka Nyampinga uzasimbura Ikirezi Sandrine ugiye kurushinga.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, akareshya na 174cm agiye kurushingana n’umusore witwa George Kamugisha, bazasezerana mu Itorero ry’Abadiventisiti tariki ya 31 Ukuboza 2017.

Umuhango wo guhamya isezerano imbere y’Imana uzabera mu rusengero rw’Itorero ry’Abadiventisiti mu Gatsata hanyuma bajye kwishimana n’abatumirwa muri Solace Ministries ku Kacyiru.

Mu ntangiriro za Kanama 2017 nibwo Kamugisha yatanze inkwano mu muryango wa Miss Ikirezi Sandrine mu muhango wabereye i Gikondo iwabo wa Sandrine.

Ikirezi na Kamugisha bari bamaze amezi umunani basezeranye imbere y’amategeko, basezeraniye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro tariki ya 20 Mata 2017.

Miss Ikirezi Sandrine yari mu bakobwa 25 bahataniye Miss Rwanda 2016, icyo gihe yari yaserukiye Umujyi wa Kigali gusa yaviriyemo mu majonjora yo guhitamo abakobwa 15 bageze ku cyiciro cya nyuma.

Ni mwene Madengeri Modeste na Mukamurara Alphonsine. Avukana na mukuruwe umwe w’umukobwa witwa Gihozo Nshuti Mireille, bose nk’umuryango batuye i Gikondo ahahoze APEHOTE.

Ikirezi Sandrine yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Business Acounting muri Kaminuza y’u Rwanda i Mburabuturo.

Miss Ikirezi yari aherutse gusabwa

Kamugisha n'umukunzi we Ikirezi Sandrine
Ikirezi Sandrine n'abakobwa bari bamugaragiye mu kumusaba
Miss Ikirezi Sandrine yarishimye biramurenga ararira
Mu muhango wo gusaba Ikirezi Sandrine
Ikirezi yahataniye Miss Rwanda 2016 aviramo mu majonjora
Ikirezi Sandrine ni we ufite ikamba rya Nyampinga wa CBE 2016
Ikirezi yiga mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari SFB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages