00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikirori cy’akataraboneka kigiye guhuza abasaga 700 mu kiyaga cya Kivu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 December 2017 saa 10:11
Yasuwe :

Mu guherekeza umwaka wa 2017, hateguwe igitaramo cy’umwihariko kizabera mu bwato mu kiyaga cya Kivu aho abakunda kwidagadura bazakata umuziki hejuru y’amazi mu gihe kigera ku masaha atanu.

Iki kirori cyiswe ‘Kivu Boat Party’ kizahuriza hamwe abaturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu, bazamara amasaha atanu mu byishimo hejuru y’ikiyaga cya Kivu. Ubwato bwateguwe bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 700 ndetse bufite ibikoresho nkenerwa byose.

‘Kivu Boat Party’ yateguwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda, biteganyijwe ko abazitabira iki kirori bazidagadura kuva saa munani z’amanywa kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2017, aho bazahagurikira kuri Palm Beach berekeza ku nkombe za Kivu i Karongi bakagaruka i Rubavu.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mahe Danny, umwe mu bateguye ‘Kivu Boat Party’ yavuze ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Tembera Rwanda no gufasha abantu gusoza umwaka mu byishimo.

Yagize ati “Ni muri gahunda yo gushishikariza abantu gahunda yo kumenya igihugu ya Tembera u Rwanda. Abazitabira bazajya bagira umwanya wo koga mu kivu no gutembera kuri moto zo mu mazi zizwi nka ‘Jet Ski’[…] ubwato bazaba barimo bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 700, hazaba harimo ibyo kurya, ibyo kunywa n’umuziki uvangavangwa n’aba D J bakomeye barimo nka DJ Marnaud umaze kwamamara mu gukorana ibitaramo na Tekno, Mr. Eazi n’abandi na DJ Kid Gringo wo mu Budage n’abandi.”

Mahe yasobanuye ko amatike yo kujya muri iki gitaramo ari mu byiciro bitatu hari agurishwa 20,000 [uwayiguze akicara muri etaje ya mbere y’ubwato akagira n’umwanya wo kubyinira mu kabyiniro kabwo], hari agurishwa 25,000[uyifite zicara hejuru ku bwato no kubyinira mu kabyiniro kabwo] hari kandi n’amatike ya 40,000 frw [uwayiguze akazicara mu mwanya w’icyubahiro akanywa ndetse akanajya mu kabyiniro kabwo].

Ku bantu bashaka kugendera hamwe baturutse i Kigali, bategenyirijwe imodoka nziza za Ritco zizabageza i Rubavu zikanabagarura buri wese agasabwa kwishyura amafaranga bihumbi bitanu, hakiyongeraho itike yo kwinjira mu bwato.

Mahe yakomeje avuga ko abateguye ‘Kivu Boat Party’ bashimira inzego z’ibanze n’iz’umutekano zakomeje kubafasha mu mitegurire yy’ibi birori. Nyuma yo gutembera mu bwato hateganyijwe ibirori bya after party bizabera muri Inzozi Hotel mu Mujyi wa Rubavu, abitabiriye bose bakinjirira ubuntu.

Ku bakeneye amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kizabera mu mazi bayasanga ahantu mu Mujyi wa Kigali kuri Just Chill Restaurant mu nyubako ya M Peace Plaza, Café Neo mu Kiyovu, muri Kigali Heights imbere ya Simba, Ndoli Super Market ku Gisimenti, Inema Art Centre Kacyiru, i Rubavu no mu Mujyi wa Goma cyangwa bagahamagara kuri 0788350607 na 0788988886.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages