00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imana niyo izi umutima wanjye-Oprah Uwoya

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 21 November 2017 saa 06:10
Yasuwe :

Icyamamare muri sinema ya Tanzania, Oprah Uwoya yavuze ko ibikorwa bye n’ukuri kw’ibiri ku mutima we bizwi n’Imana mu gihe hari abamushinja kwica uwahoze ari umugabo we Ndikumana Katauti.

Irene Pancras Uwoya[wamamaye nka Oprah muri filime yahuriyemo na Kanumba] yahoze ari umugore wa Katauti uherutse kwitaba Imana. Bari bafitanye umwana w’umuhungu witwa Ndikumana Krish gusa bari bamaze iminsi barebana nabi hashingiwe ku magambo bandikiranye ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko Katauti atabaruka.

Urupfu rwa Ndikumana Katauti rwakurikiwe n’inkuru zitandukanye kuri Oprah Uwoya wahoze ari umugore we, byatangiye ashyirwa mu majwi ko atababajwe n’uru rupfu abandi bakamushinja kuba inyuma y’icyahitanye uyu mugabo wahoze atoza Rayon Sports.

Oprah Uwoya ntaravuga byeruye ku rupfu rwa Ndikumana Katauti gusa Kuwa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2017 mbere y’uko aza kunamira uyu mugabo yashyize kuri Instagram agace k’indirimbo ‘My Trust Is In You’ ya David G.

Mu bitekerezo bisaga magana arindwi byashyizweho higanjemo ibyamusabaga gukomera no kudacibwa intege n’ibimuvugwaho. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2017 yongeye kwandika ko ‘Imana ariyo izi umutima we’.

Yagize ati “Mana ni wowe uzi umutima wanjye! Kuba unzi ubwawe birahagije…Ndagushimiye kuba unkunda.”

Oprah Uwoya uri kwandika amagambo mu buryo busa no kwerekana ko ‘yishyize mu maboko y’Imana’ nyuma y’ibizazane yanyuzemo yari aherutse kuza mu Rwanda kwifatanya n’umuryango wa Ndikumana Katauti kumwunamira ndetse kuwa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017 yajyanye n’umwana we Krish Ndikumana ndetse na nyina gusura imva ya Katauti iri i Nyamirambo.

Oprah Uwoya na nyina ngo bahise berekeza i Bujumbura mu Burundi gusura umuryango wa Ndikumana Katauti ari naho uyu mukinnyi yavukiye tariki 5 Ukwakira 1978.

Katauti yitabye Imana azize urupfu rutunguranye bamwe batangira gushyira mu majwi Oprah Uwoya

Oprah Uwoya yari aherutse gusura imva ya Katauti

Oprah Uwoya n'umwana we Krish Ndikumana basuye imva ya Katauti
Oprah Uwoya n'umuhungu yabyaranye na Ndikumana Katauti
Nyina wa Irene Uwoya ’Oprah’ ku mva ya Katauti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages