Ku Cyumweru tariki 8 Nzeri 2019 kuri televiziyo zinyuranye zo mu karere hanyuzeho ikiganiro kigaragaza uko abahatana muri East Africa’s Got Talent bitwaye mu gace ka gatandatu ari nako ka nyuma mbere yo kwinjira muri ½ aho abahatana batoranyijwemo 18.
Muri aka gace ka nyuma kabanjirije ½, abanyarwanda babiri nibo bagaragaye ku rubyiniro barimo Imanishimwe Delphine uririmba ndetse n’intore z’Intayoberana.
Aba bana bato babyina gitore bemeje abagize Akanama Nkemurampaka babona “YES” zose cyane ko bakunze umuhamirizo wa Kinyarwanda. Icyakora ubayobora yasabwe ko yazavanga itsinda ry’Intayoberana z’abakobwa n’abahungu bagaragaye muri iri rushanwa.
Usibye aba bana undi munyarwanda watambutse imbere y’Akanama Nkemurampaka ni Imanishimwe Delphine w’imyaka 24.
Uyu mukobwa yinjiranye ku rubyiniro ubwoba bwinshi yambaye inkweto zituma adashyikira ‘Microphone’ ku buryo mu kuririmba atahise anyura abagize Akanama Nkemurampaka.
Aba bari bamubonyemo ubuhanga bamusabye gufata ‘Microphone’ mu ntoki akaririmba yisanzuye aho yahise akuramo inkweto aririmba bundi bushya bose bamuha “YES” enye zatumye yinjira mu bafite amahirwe yo kujya muri ½ bagiye gutangira guhatana.
Kugeza ubu abahatana bose bamaze kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka kanamaze guhitamo 18 bazahatana mu cyiciro cya ½ aho mu minsi mike iri imbere bari bwongere guhurira muri Kenya.
Iki cyiciro kizatanga abazajya ku munsi wa nyuma w’irushanwa ahazava uwegukana igihembo cy’ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika ateganyirijwe uzatsinda.
East Africa’s Got Talent yerekanwa kuri televiziyo zitandukanye harimo Televiziyo y’u Rwanda, NBS Uganda, Citizen TV Kenya na Clouds TV yo muri Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO