Nsengiyumva François ku isura agaragara nk’usheshe akanguhe, nyamara ni igikwerere kuko avuga ko afite imyaka 41 y’amavuko. Afite umugore n’abana babiri biga mu mashuri abanza.
Avuka mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi ari naho atuye kugeza ubu. Ubu amaze kuba icyamamare kubera indirimbo ye yitwa Mariya Jeanne acurangisha umuduri yakorewe mu buryo buvuguruye na Alain Mukuralinda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nsengiyumva yavuze ko kuva mu bwana yakundaga umuziki, biba amahire abonye umusaza wacurangaga mu gace k’iwabo akajya amugenda inyuma kugeza abimenye.
Ati “Rwose mu bwana bwanjye nakunze uyu muziki wa Kinyarwanda warancengeye. Hari umusaza witwaga Cishahayo, yakataga iwacu iyo za Kiramuruzi, akomeza ajya za Rwagitima nkamwirukaho birinda bigera aho nanjye mbimenya.”
Icyo yakundiye umuduri ngo ni uko ari igicurangisho kidasaba ibintu bihambaye nk’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ibindi.
Mu 2009 nibwo yatangiye gucuranga umuduri nk’umwuga akajya azenguruka mu masoko no mu tubari dutandukanye mu Karere ka Gatsibo.
Yabikoraga yishakira amaramuko, aho yageraga bakamuha igiceri cy’ijana yabanyurizagaho indirimbo ebyiri cyangwa eshatu. Avuga ko nta mafaranga afatika yabonaga ku buryo yahaza ibikenerwa byose mu rugo.
Abayeho mu buzima bushya
Uko Nsenginyumva yagiye azenguruka mu masoko no tubari dutandukanye ni nako abantu batandukanye bagiye bamufata amashusho bakayahererekanya ku mbuga nkoranyambaga bigera kuri Alain Mukuralinda wiyemeje no kumufasha.
Ati “Twahuye (Mukuralinda) ari umuntu umunyoherereje. We yari i Burayi noneho ambona kuri WhatsApp aravuga ati ‘uyu muntu ndashaka ko umunzanira’. Uwanzanye ni umukobwa wari inshuti ye, ni uko twahuye.”
Nyuma yo guhura na Mukuralinda yamujyanye muri studio ye amufasha gutunganya indirimbo ze ahereye kuri Mariya Jeanne iri guca ibintu muri iyi minsi, kubera amagambo asekeje ayirimo.
N’ubwo bwari ubwa mbere yari akandangije ikirenge muri studio, akaririmbira imbere ya Micro aherekejwe n’injyana ivuguruye bari bamukoreye, Nsengiyumva yavuze ko nta cyamugoye mu byo yabonye.
Mu masezerano yagiranye na Alain Muku harimo ko atazongera gucurangira mu masoko no mu tubari, ngo ubu yarazibukiriye kandi ubuzima bwarushijeho kugenda neza.
Ati “Ubuzima ndabona buri gutera imbere ntabwo ari nk’uko mbere nari meze, sinkibura icyo nshaka, mituweli nyitangira ku gihe, mu rugo mfite ihene eshatu, kandi ari hafi no kunyubakira inzu yanjye.”
Inkuru Mpamo ya Mariya Jeanne
Kuri ubu Nsengiyumva avuga ko amaze kugwiza indirimbo 20 afite mu mutwe we. Mu zamenyekanye cyane harimo iyitwa Mariya Jeanne ari nayo yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho
Uyu mugabo avuga ko iyi ndirimbo yagiye kuyihimba abihereye ku nkuru mpamo y’umukobwa witwa gutyo baturanye ahitwa mu Kinimba cya Rubona, wari warabenze abasore bose bo mu gace akiyemeza kujya kuba i Kigali ariko yagerayo ubuzima bukamunanira.
Ati “Yari yarigize umuntu urenze, avuga ati ‘ngomba kujya i Kigali hariyo imibereho, ntabwo narongorwa n’umunyacyaro’, ageze n’i Kigali biramuyobera aragaruka.”
Kuri ubu uwo Mariya Jeanne ni umugore ubyaye gatatu, atuye mu murenge wa Kiramuruzi.
Amagambo y’urukozasoni
Mu ndirimbo ye Mariya Jeanne hari aho agera akaririmba ati “umusatsi we wose yakubise kupe (coupes) amabere ye yose yarayateretse, amatako ye kandi ni amatomati, intege ze zose zitemba amaribori mu nsi y’umukondo hose ni amakesi.”
Mu gitero cya kabiri hari aho agira ati “kinjugutire ngisame, kinkope ntayo mfite.”
Mu yitwa Rwagitima hari aho agira ati “Umwana iyo ujya kumukunda urabanza ukamweseya ukamurundiramo.”
Abasesengura izi ndirimbo bavuga ko ziba zuzuyemo amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina adakwiye kuvugirwa mu ruhame.
Mu mvugo isa n’izimije, Nsengiyumva yabanje kuvuga ko ‘aho uzaza nyuma tuzabivuganaho’ mu kandi kanya avuga ko ari ibirungo ashyira mu ndirimbo ze kugira ngo ze ziryohe.
Ati “Ni utuntu tw’uturungo umuntu ashyira mu ndirimbo kugira ngo iryohe. Nanjye ndi umuntu w’inararibonye, ubundi iyo indirimbo itumvikana neza ntigomba kujya hanze.”
Kuri Alain Mukuralinda uri gufasha uyu muhanzi avuga ko nta nka Nsengiyumva yaciye amabere n’ubwo hari abantu benshi bateye hejuru bamwamagana, gusa ngo ubutaha bazabyitondera.
Ati “Ikibi ni ugutukana cyangwa akagenda avuga ibintu bitajimije. Nkuba njye nshobora kukubwira nti ‘nzi ibyo navuze nawe uzakuremo ibyo ushaka.’ No mu bitekerezo nk’ijana ako kantu kazagamo ariko ntawe uneza rubanda ndumva nta kibi yakoze ariko birumvikana ni ukujya yitonda.”
Intumbero ye ngo ni uguteza imbere umuziki ku buryo umuduri umenyekana ku Isi yose abifashijwe na Alain Mukuralinda.
Ikiganiro kirambuye Nsengiyumva yagiranye na IGIHE
Mariya Jeanne ya Nsengiyumva ni indirimbo yashimwe na benshi



















TANGA IGITEKEREZO