Uyu mugabo w’imyaka 49 ukomoka mu Buyapani azasura u Rwanda guhera tariki 9 -23 Ugushyingo aho byitezwe ko azakorera Album ye ya 21 akomoye inganzo ku njyana y’umuziki w’u Rwanda.
Amakuru agera ku IGIHE ahamya ko nagera i Kigali azareba niba hari abahanzi bakorana byanakunda akagira igitaramo akorera mu Rwanda nubwo bitaremezwa.
Byinshi ku rugendo rw’uyu mucuranzi ntabwo biratangazwa cyane ko abari kurumutegurira bavuze ko bazabitangaza nyir’ubwite amaze kugera mu mujyi wa Kigali.
Uyu mugabo w’icyamamare mu Buyapani na Aziya muri rusange amaze imyaka 36 acuranga gitari, aho amaze gukora album 20 zose.
Uyu bakunze gutazira akazina ka Bass Ninja ni umwarimu no muri Kaminuza ya Shikoku.
Bass Ninja ufite album 20 amaze gukora ibitaramo birenga 250. Akunzwe cyane kubera ubuhanga afite mu gucuranga gitari ahinduranya amajwi ndetse anakoresheje ibice bitandukanye by’umubiri, birimo amaboko yose, umunwa n’ibindi.
Ku myaka 13 gusa nibwo yatangiye gucuranga gitari, yabigize umwuga ubwo yigaga muri Kaminuza. Mu 1998 yacuranze mu birori byitwa Love Parade byabereye i Berlin mu Budage.
Uyu mugabo ariko yesheje agahigo ko kuba umucuranzi wa mbere uturuka muri Asia watumiwe mu birori bya “European Bassday” mu 2006.
Bass Ninja yatumiwe mu birori bitandukanye yaba i Burayi, Amerika no muri Aziya, kuri ubu ategerejwe i Kigali aho agiye gukorera Album ye ya 21 agendeye ku njyana y’umuziki w’u Rwanda.
Reba uko yitwaye muri European Bassday mu 2006



















TANGA IGITEKEREZO