00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri EP nshya ya Nirere Shanel yari amaze imyaka ine atunganya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 January 2024 saa 08:52
Yasuwe :

Nirere Shanel wari umaze igihe adasohora indirimbo, kuri ubu yagarukanye EP [Extended Play] iriho imbumbe y’indirimbo esheshatu zirimo iyo yakoranye na Ish Kevin ari nayo ndirimbo rukumbi yakoranye n’undi muhanzi ibarizwaho.

Mu itangazo yageneye abanyamakuru, Nirere Shanel yahishuye ko umushinga w’iyi EP yawutangiye mu myaka ine ishize ubwo yari agituye mu Bufaransa, icyo gihe akaba yaratangiranye na Madebeats.

Kuri ubu EP nshya ya Nirere Shanel yagiye kurangira uyu muhanzikazi asigaye atuye muri Afurika y’Epfo aho amaze imyaka ibiri.

Ni EP yakozweho n’abantu batandukanye barimo, Pastor P n’ubundi wamukoreye indirimbo yitwa ‘Ndarota’ yatumye amenyekana mu Rwanda.

Uretse aba ariko yanakoranye n’abarimo Pajaro Canzani wo muri Uruguay ndetse na Juan De Maria wo muri Mexico bose bahuriye mu Bufaransa.

Nirere Shanel yahishuye ukuntu yatunguwe n’uko ubwo bakoraga indirimbo ‘Nzakuvumba’, Pajaro Canzani yacuranze Berimbau izina muri Brésil bita Umuduli mu muziki w’u Rwanda.

Kugeza ubu indirimbo ziri kuri EP ya Nirere Shanel zamaze gushyirwa ku mbuga zose zicuruza imiziki.

Ni Extended Play (EP) ye ya kabiri yamutwaye imyaka ine, indirimbo ziyigize zatunganyijwe n’aba producer batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo, barimo Made Beats, Pastor P, Micheal Makembe bo mu Rwanda, Pajaro Canzani wo muri Uruguay, Juan De Maria wo muri Mexico na Donald Whelan wo mu Bwongereza.

Uyu muhanzikazi mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda yagarutse ku butumwa bugize uyu muzingo muto ugizwe n’indirimbo zigaruka ku byo yabonye ndetse no kuri we ubwe.

Uzaze

Muri iyi ndirimbo Nirere Shanel agaruka ku mukobwa cyangwa umugore ubwira uzamusura ko adateze kwicwa n’irungu azamutembereza ibice bitandukanye.

Hari aho agira ati “Uzaze urebe mu bwatsi bwanjye hahora hatoshye,….. uzaze izuba rirenga, nzakwakirira ahirengeye , twa dusozi twiza twombi maze unyurwe n’umucyo w’ikirere cy’iwanjye, ntarungu rizakwica mpari ,kandi iwacu ku Rusizi hahora hafutse.”

Iyanze

Iyi ndirimbo igaruka ku mugore wanze kwizirika ku mubano utanoze, urukundo cyangwa urugo rutubaka akemera kuhava aho kugira ngo ahakomerekere cyangwa bikaba byateza ibindi bibibazo.

Agira ati “Urakabije kumbabaza ngiye gukuramo akanjye karenge,…. Ntako ntagize ngo nkwereke ko ngukunda n’ubu umpaye akanya naruguha bigatinda ariko umutima uraremerewe mfite ubwoba ko najya kugasozi, ariko iyanze reka ngende ubeho neza.”

Ndeka

Mu ndirimbo ndeka yakoranye n’umuraperi Ish Kevin igaruka ku burenganzira bw’umukobwa ndetse n’uko afatwa muri sosiyete biturutse ku myambarire ye idasiba kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihe.

Nirere Shanel avuga ko mu minsi ishize yababajwe n’uburyo abantu bibasiye umwana w’umukobwa wagiye mu gitaramo akizihirwa kugera aho afotorwa amabere ye yose ari hanze.

Ati “Vuba aha hari umwana w’umukobwa wari wagiye mu gitaramo yambaye uko yiyumva ariko ifoto yafashwe yatumye aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, ikibazo si umukobwa ahubwo ni abavuze ku bitabareba bagakomeza gukwirakwiza ayo mafoto.”

Nirere avuga ko hari igihe abasore bigeze kwibasira umukobwa we w’imyaka irindwi bitewe n’uko bamubonye yambaye.

Ati “Mu gihe cy’ubushyuhe umwana wanjye w’imyaka irindwi hari abasore bamubonye bati aka kana kambara gutya ubwo bizagenda bite nigakura, ubwo se urumva ikibazo ari umwana cyangwa ni imyumvire y’abo basore.”

Muri iyi ndirimbo Nirere abwira abasore ko bakwiye guhindura imyumvire cyangwa uko babona imyambarire y’abakobwa ahubwo bakwiriye kureba ibibareba.

Intera

Iyi ndirimbo igaruka ku bakundana umwe atari hafi y’undi. Avuga ko hari igihe bigera urwo rukundo rukabura ikirwuhira rugashonga.

Ati “Hari igihe bigeraho aho bikakubaza umutima ukageraho mugahitamo kubireka, bimwe bavuga ngo nta rurabo rutoha rutuhiwe.”

Ndabaza sindega

Iyi ndirimbo igaruka ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.

Muri iyi ndirimbo Nirere agira ati “Ngo kuko adafite aho yerekeza buri iryo umugabo avuze arikiriza.”

Agaruka ku migani isa n’ipfobya abagore agira iti “Kuki umugore n’umugabo bataringanira ? Harya ngo nta nkokokazi ibika isake ihari ?”

Nzakuvumba

Muri iyi ndirimbo ‘Nzakuvumba’, Nirere Shanel aririmba ku muntu atavuga mu izina bahuye akamwakirana urugwiro, imitima igahuza.

Hari aho aririmba agira ati “Navunyishije utanzi urankingurira unyakira neza nshira impumpu, ngiye mu bitekerezo numva twakwihamanira.”

Kanda hano wumve indirimbo za Nirere Shanel

Nirere Shanel yashyize hanze EP nshya y'indirimbo esheshatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages