Iri rushanwa rya Mützig Amabeats rigeze aharyoshye nyuma y’ibitaramo bitandukanye byabereye i Rubavu, Musanze, Huye na Rusizi.
Aba DJs batandukanye bararata iri rushanwa ryabahaye urubuga rwo kugaragaza ko nabo ari abantu bakenewe cyane mu gufasha abandi kwidagadura.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bashimangiye amarangamutima yabo kuri iri rushanwa bavuga ko ryaziye igihe, kuko ryatumye bunguka byinshi muri uru rugendo rumaze amezi atatu.
DJ Buster ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi yakuye muri Cuba, ari naho yatangiriye kuvanga umuziki, avuga ko amarushanwa nk’aya azenguruka igihugu yari amenyerewe mu gihe cya Primus Guma Guma Superstar, ariko ba Dj ntawabatekerezaga.
Ati "Mützig na RG Consults ndabashumira cyane, mbere twabonanaga amarushanwa nk’aya muri za Guma Guma ariko ubu aba Dj nibo bagezweho. Ibi bikomeje kwerekana ko umwuga wacu ari uwo guhabwa agaciro kandi abakiri bato nabo bizatuma batinyuka bagaragaze ibyo bashoboye."
Khizzbeats wakomereje i Huye ahigitse DJ Muu, ni umusore umaze imyaka 5 akora akora akazi ko kuvuganga umuziki. Na we ashimira BRALIRWA yateguye iri rushanwa.
Ati "Ndashimira ko BRALIRWA yatekereje ku mpano z’aba-DJ mu gihe tumenyereye ko amarushanwa nk’aya aba mu bahanzi basanzwe akenshi. Ndashimira ko batugiriye icyizere kandi bagashaka kuduteza imbere."
Aba Djs bane bamaze kumenyekana barekeza mu cyiciro cya nyuma kizabera i Kigali barimo Dj Rugamba , DJ FTrucker, DJ Khizzbeats na DJ Buster. Umwe usigaye azava hagati ya Dj Danny na Dj Montage bazahurira i Rwamagana ku itariki 29 Ukwakira 2022.
Aba bahanga bahize abandi mu kuvanga umuziki bamenyekanye binyuze mu bitaramo bitandukanye bizenguruka igihugu byateguwe na RG Consult Inc ku bufatanye na Bralirwa.
Muri iri rushanwa, uwa mbere azahabwa amasezerano y’imikoranire na Mützig mu gihe cy’umwaka n’igihembo cya miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.
Azajya ahabwa miliyoni 1,500,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka n’ibikoresho bimufasha gukomeza umwuga we bifite agaciro ka miliyoni eshanu.
Ibindi azahabwa harimo ibiraka bine azishyurwamo miliyoni 5 Frw ndetse n’ibicuruzwa bya Bralirwa bya buri kwezi bihwanye na 300,000 Frw.
Uwa kabiri na we azagirana amasezerano na Mützig, hiyongereho igihembo cya miliyoni 12 Frw ku mwaka, akazajya ahabwa miliyoni imwe buri kwezi n’ibikoresho byo gucurangiraho bifite agaciro ka miliyoni 2 Frw.
Ibindi azahabwa birimo ibiraka bine azishyurwamo miliyoni 1,200,000 Frw, ndetse n’ibicuruzwa bya Bralirwa bya buri kwezi bihwanye na 300,000 Frw.
Uzegukana umwanya wa gatatu azahabwa miliyoni 2,5 Frw.
Aya marushanwa ari muri gahunda yo gufasha abanyempano n’abafite ibikorwa by’iterambere mu cyiswe ’Never Stop Starting’ yashyizweho n’uruganda rwa Bralirwa rumaze imyaka 65 rukorera mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!