Ku wa 14 Nyakanga ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu Karumuna mu Bugesera, nk’uko yari yabibasezeranyije ku wa 6 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga muri ako Karere.
Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame akanabagabira inka kuri buri umwe, abahanzi barimo Tom Close, Butera Knowless, Ishimwe Clement na Platini P bari mu bitabiriye iki gikorwa, bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza amarangamutima yabo.
Butera Knowless yagize ati “Imvugo ye ni yo ngiro, nta kintu kiryoshye nko kwirahira Perezida Kagame, nzahora nshima!”
Tom Close we akaba yagize ati “Uwampaye ishema, akampa Igihugu, ikiruta ibindi akangabira, ntawe namunganya. Urukundo mukunda, ruzahora ari umwihariko. Nyakubahwa Paul Kagame uri Ingabire twahawe nk’Abanyarwanda. Mwakoze!”
Nel Ngabo we utavuze byinshi yagize ati “Umunsi utazibagirana!”
Platini P we akaba yagize ati “Uwangabiye ,Njye namwitura iki?
Karame na none mwungeri Paul Kagame.”
Ni mu gihe Ishimwe Clement we yagize ati “Imvugo ye ni yo ngiro, tuzahora dushima nyakubahwa Paul Kagame.”
Imvugo ye niyo ngiro, we are forever grateful your excellency @PaulKagame pic.twitter.com/zJDvioIEG4
— Ishimwe Clement (@Clement_kina) July 14, 2024
IMVUGO YE, NIYO NGIRO.
There’s No Bigger Flex Nko Kwirahira His Excellency @PaulKagame
Eternally Grateful 🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾🥹 pic.twitter.com/RHItG0knU6
— Butera Knowless (@Knowless1butera) July 14, 2024
Uwampaye ishema, akampa igihugu, ikiruta ibindi akangabira, ntawe namunganya. Urukundo mukunda, ruzahora ari umwihariko. Nyakubahwa @PaulKagame, uri Ingabire twahawe nk'abanyarwanda. Mwakoze pic.twitter.com/fH8Z7M7bT8
— Tom Close 🇷🇼 (@tomclosex) July 14, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!