Imyambaro yari iya Kinyarwanda ndetse n’ahabereye uyu muhango hari harimbishijwe bijyanye n’umuco Nyarwanda.
Uwambitse The Ben n’abandi 11 bamwambariye, Davis Semana wo muri Ishobe, yabwiye IGIHE ko yishimiye uko ibirori byagenze kandi n’abo yambitse banyuzwe.
Ati ”Kuri jyewe byaranshimishije cyane. The Ben yarishimye cyane kuko namwambitse neza. Urebye abahanzi bagira uruhare mu kubaka igihugu, nanjye nkaba narishimiye kugira uruhare mu migendekere myiza y’ubukwe. Ndashima kuko yaranezerewe kandi yarabishimye”.
Nyiri Kigali Protocal yakoze serivisi yo kwicaza abashyitsi, Josué Umukundwa, yabwiye IGIHE ko hakoze abakobwa 10 n’abasore batandatu kandi bishimiye kuba baragize uruhare mu migendekere myiza y’ubukwe.
Ati ”Hariya twahakuye umugisha kuko hari abakiliya batatu tuzakorera mu bukwe. Badukuye hariya kubera ko babonye ukuntu dutanga serivisi nziza. Byagenze neza rwose kandi na The Ben yaradushimiye. Mu by’ukuri twahakuye abakiliya benshi ariko bamwe bazagenda batubwira mu minsi iri imbere”.
Umuhango wo gusaba no gukwa wari wakajijwe mu rwego rw’umutekano. Utaratumiwe kuhinjira byaragoranye ndetse hari umubare wateganyijwe. Kuva ku muryango kugeza imbere mu cyumba cy’ubukwe, hari abasore bacunga umutekano w’abantu ’Body guards’ bo muri sosiyete yitwa Tiger Gate S LTD.
Gatete Jean Claude wari ukuriye abacunga umutekano batanu, yabwiye IGIHE ko na bo bishimiye uko gusaba no gukwa byagenze kuko byabaye mu mutuzo ndetse na The Ben ubwe yarabashimiye.
Ati "Twarishimye cyane kuko ibyo badusabye twabikoze twivuye inyuma. Buriya ni ugusaba ariko muri Kigali Convention Centre tuzaba turi 20 kandi umutekano tuzawukaza. Nta kintu kizarogoya ubukwe kuko ni ibintu tumenyereye”.
Ku rundi ruhande ariko, The Ben yakodesheje imodoka ya Brabus kuva saa Moya kugeza saa Yine, ikaba ikodeshwa $1000 umunsi umwe. Iyo uyikeneye iminsi myinshi barakatura bakayiguhera $800.
Ni imodoka umushoferi wayo yabwiye IGIHE ko yaguzwe $480,000, yaguriwe mu Bubiligi. Ni mu gihe imodoka nini ’bus’ yatwaye The Ben n’abamwambariye bari hamwe ifite imyanya 18, ikaba yarakodeshejwe 700,000 Frw mu masaha 12. Ni imodoka ya sosiyete ya Premier Transport ikorera i Kicukiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!