Intsinzi ya Kenza ni imwe mu nkuru zashimishije Abanyarwanda, banejejwe no kubona umukobwa ufite inkomoko mu Rwanda yegukana ikamba rya Miss Belgique atsinze bakobwa 32 bari bahatanye.

Gakire Joceline ubyara Miss Kenza Johanna Ameloot yagiranye ikiganiro cyihariye na IGIHE, agaruka ku ishema aterwa n’umukobwa we ndetse n'icyo iyi ntsinzi isobanuye kuri we, igihugu n’umuryango muri rusange.

Ati “Icyo nababwira ni uko nanjye byantunguye ariko narishimye cyane , byateye ishema u Rwanda igihugu nturukamo ari nacyo gihugu cya Kenza, birongera bitera ishema n’igihugu yavukiyemo cy’u Bubiligi.”

“Urebye ni intsinzi ku gihugu cyacu cy’u Rwanda urebye amateka twaciyemo , icyo twishimira ni uko aba bana twabyaye baduhesha ishema, mbega Kenza sinzi uko namuvuga.”

Yakomeje avuga ko ibyabaye ku mukobwa we atari abyiteze, ku buryo yasazwe n’ibyishimo bidasanzwe kuri uwo munsi.

Avuga ko ikintu cyafashije umukobwa we harimo kuba abasha kuvuga neza indimi eshatu, ibintu akesha umubyeyi we.

Kenza abasha kuvuga neza indimi zirimo Igifarama, Icyongereza , Igifaransa n’Ikidage gusa Ikinyarwanda ntakivuga cyane ariko aracyumva akageragaza kugusubiza, ubu arashaka kwiga Español.

Ati "Miss Kenza ni umukobwa ukunda gusura cyane igihugu cy’u Rwanda iyo ahuye n’abavuga Ikinyarwanda arabumva akagerageza kubasubiza ni umwana udatinya kuvuga nubwo yavuga ikosa ariko aravuga."

Uyu mukobwa w’imyaka 21 aheruka mu Rwanda muri Nyakanga ya 2023 icyo gihe yari yazanye n’inshuti ye ayitembereza igihugu basura Pariki y'Akagera, Nyungwe, Gisenyi ,Huye n’ahandi.

Miss Kenza ari kwiga ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga (International Business) ndetse yemereye umubyeyi we ko azakomeza kwiga ibijyanye n’amatego yari yarasubitse.

Uyu mubyeyi avuga ko umukobwa we asanzwe ari umunyamideli watangiye kubikora nk’akazi ubwo yari afite imyaka 16 ndetse abo bakorana muri Dominique Models baramwishimira cyane muri aka kazi.

Gakire  Joceline, umubyeyi  wa Miss Kenza Johanna avuga ko intsinzi y'umukobwa we ari ishema ku muryango ndetse n'Igihugu cy'u Rwanda bakomokamo
Gakire Joceline, umubyeyi wa Miss Kenza Johanna avuga ko intsinzi y'umukobwa we ari ishema ku muryango ndetse n'Igihugu cy'u Rwanda bakomokamo
Abanyarwanda basazwe n'ibyishimo bikomeye mu ntangiro z'iki cyumweru,  banezezwa no gutsinda  kwa Kenza Johanna wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Bubiligi 2024
Abanyarwanda basazwe n'ibyishimo bikomeye mu ntangiro z'iki cyumweru, banezezwa no gutsinda kwa Kenza Johanna wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Bubiligi 2024
Kenza Johanna Ameloot ufite inkomoko mu Rwanda, yanditse amateka yo kuba Nyampinga w’u Bubiligi 2024
Kenza Johanna Ameloot ufite inkomoko mu Rwanda, yanditse amateka yo kuba Nyampinga w’u Bubiligi 2024