00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Juno Kizigenza ugiye gutora ku nshuro ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 July 2024 saa 10:23
Yasuwe :

Juno Kizigenza ni umwe mu bakiri bato bategerezanyije amatsiko umunsi w’amatora agiye kwitabira ku nshuro ye ya mbere, agahamya ko atari we uzarota itariki igeze kugira ngo yisange mu cyumba cy’itora aha ijwi umukandida ashyigikiye.

Ibi Juno Kizigenza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe uko yakiriye kuba agiye gutora bwa mbere by’umwihariko akaba ari n’umwe mu bahanzi bari guherekeza Umuryango FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwamamaza.

Muri iki kiganiro Juno Kizigenza yagize ati “Ni amahirwe akomeye kuba nzatora bwa mbere kandi nkanatanga umusanzu wanjye nk’umuhanzi mu kuba inyuma y’Umuryango FPR Inkotanyi, ni iby’agaciro kugira umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyanjye mbicishije mu matora, by’umwihariko nk’umuhanzi ushyigikiye kandi uherekeza Umuryango FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwiyamamaza, mfite amahitamo meza.”

Uyu muhanzi uhamya ko yishimiye kuba umwe mu bahanzi biyambajwe na FPR Inkotanyi kugira ngo ayiherekeze mu bikorwa byo kwiyamamaza, ahamya ko ari amahirwe adasanzwe kuba agiye gutora bwa mbere ariko akagira n’uruhare mu gukangurira abakunzi be gushyigikira Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Juno Kizigenza yagize umwanya wo gusaba abakunzi be kuzitabira ku bwinshi amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite, ndetse nk’umwe mu bashyigikiye Umuryango FPR Inkotanyi, yanabasabye kuzagira amahitamo meza bagatora abakandida b’uyu Muryango.

Juno Kizigenza uretse kwishimira kuba agiye gutora bwa mbere yanakozwe ku mutima no guherekeza Umuryango FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwiyamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages