Kabanda Jean De Dieu ‘Jado’ ari mu Banyarwanda bitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington DC ku matariki ya 2-3 Gashyantare 2024. Ni ibintu afata nk’ibidasanzwe kuko yari inshuro ya mbere ayitabiriye.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yavuze ko hari ubumenyi yakuyemo kandi mu gihe cya vuba azatangira gukorana n’abo bahahuriye.
Ati “Nitabiriye Rwanda Day ari ubwa mbere. Nayigiriyemo umugisha kuko nahuye n’ibyiza byinshi. Hari abo twiganye twari twaraburanye, duhura n’abacuruzi bo mu Rwanda ndetse n’abo hirya no hino tugira umwanya wo kuganira kandi bizavamo imikoranire ibyara akazi mu bihe biri imbere”.
Akomeza asobanura ko Rwanda Day ari umwanya mwiza kuri we nk’umucuruzi kuko yungutse abafatanyabikorwa bazagirana imikoranire yo kwamamaza ibikorwa bitandukanye binyuze mu gitangazamakuru yashinze.
Kabanda yavuze ko kuva muri Rwanda Day ari umwanya mwiza wo guhita anafungura ku mugaragaro radiyo ye izaba yumvikana mu gihugu hose, cyane ko imyiteguro igeze kure.
Ati “Hari igikorwa gikomeye turi gutegura. Isibo TV turi kuyagura kuko vuba muzumva na Isibo Fm. Iyo ni inkuru nziza kuko turi kwaguka kandi imyiteguro irarimbanyije”.
Isibo TV yatangiye gukora muri Nzeri ya 2019 ifite umwihariko wo gutambutsa ibiganiro by’imyidagaduro, ifungurwa ku mugaragaro ku itariki ya 18 Mutarama 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!