Ni amabwiriza yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) agaragaza amasaha ntarengwa yo gufunga ibi bikorwa, aho yagennye saa Saba mu mibyizi na saa Munani muri weekend.
Bamwe mu bagizweho ingaruka n’iki cyemezo barimo abanyamuziki n’abawuvanga (DJs) bari bafite akazi ko gususurutsa abantu batandukanye bitabiraga ibitaramo byabaga mu masaha akuze mu tubari, utubyiniro n’ahandi.
Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko muri iki gihe akazi kagabanutse ndetse n’umubare w’abasohoka wabaye muto.
DJ Phil Peter, umunyamakuru ubihuza n’ibikorwa bya muzika birimo kuvanga umuziki, yagaragaje ko nko muri weekend usanga amasaha abantu basohokeragaho ajya gusatira ay’igihe utubari dufungirwa.
Ati “Urumva hari n’abahagera saa Sita mu gihe agitangira kujya mu mujyo w’igitaramo bagahita bafunga, urumva uwo muntu arabihiwe cyane, hari n’abahisemo kubireka.”
Uyu musore uheruka muri Kenya, aho yakoreye ibitaramo bibiri, avuga ko na we yagezweho n’izi ngaruka kuko akazi ke kagabanutse.
Ati “Tubayeho nabi, si twe gusa n'abacuranzi muri rusange urumva nk’umuntu wacurangiraga abantu basohotse akazi ke karapfuye burundu hari n’ababaye abashomeri kandi basabwa kwihangira imirimo bakoresheje impano zabo. Harebwe ubundi buryo ibi bikorwa byakorwamo budashyira abandi mu bushomeri.”

DJ Mansa ubarizwa mu Itsinda 1K Entertainment avuga ko ubu hari weekend ishobora kurangira nta kiraka abonye kuko hamwe na hamwe batagikenera DJ ucuranga amasaha abiri gusa.
Ati “Ubuzima buri kudukomerera pe, nk’ubu urabona aho ibiciro bigeze bizamuka noneho ugasanga umushahara wawe aho kugira ngo ube wazamuka ahubwo uri kugabanuka, urumva birakomeye.”
Uyu musore asaba Abanyarwanda n’abakunzi b’ibitaramo kumenyera gusohoka kare kuko nabyo bishoboka.
Ati “Igitekerezo natanga, ni uko hashakishwa uburyo ibitaramo cyangwa ibikorwa nk’ibi byaba ku manywa ariko bigashyirwamo ingufu, usanga muri twe twibwira ko abantu basohoka nijoro gusa, ariko si byo no ku masaha ya kare wasohoka kandi bikagenda neza.”

DJ Brianne we avuga ko mu ijoro rimwe yacurangiraga ahantu harenze hamwe ariko ubu asigaye akora igitaramo kimwe.
Ati “Akazi kuri benshi karagahagaze, hari ahantu nakoreraga, twari dufite aba DJ babiri bakora mu ijoro rimwe, urumva ubu byahise bihagarara hakora umwe kandi na we umushahara we ukagabanywa kuko atakigeza ku masaha yumvikanye na nyiri igitaramo cyangwa igikorwa yagiyemo.”
Yavuze ko na we byamugizeho ingaruka ndetse ubu ahugiye cyane mu tundi tuntu akora ku ruhande.

DJ Douce, uri mu bakobwa bashya mu kuvanga imiziki, avuga ko ingamba zafashwe zagize ingaruka ku kazi ke kugera no mu mufuka.
Ati “Nyuma y’aho amasaha agabanutse, ibiraka byaragabanutse n’amafaranga baduhaga aragabanywa kubera gukora amasaha make. Ubu ni ugutangira kare nka saa Kumi n’Ebyiri.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, aheruka kubwira IGIHE ko hakwiye kurebwa icyo itegeko ryashyiriweho, hagasuzumwa niba hari icyo rinengwa ku buryo niba hari ikitagenda neza cyakosorwa.
Ati “Icyo abantu bagomba kumva ni uko hari impamvu itegeko riba ryagiyeho. Iyo rigiyeho urareka rigashyirwa mu bikorwa n’uku kuriganira kurisesengura bigakomeza nyuma y’igihe runaka, amezi atandatu cyangwa icyenda ukavuga uti itegeko bimeze bite? Itegeko si ikintu kitanyeganyezwa. Nyuma yo kurisesengura uravuga uti havamo ibi, hakongerwamo ibi, hakorwa ibi cyangwa se ryagumaho.”
Ubwo aya mabwiriza yashyirwagaho abari mu ruganda rw’imyidagaduro bize umuvuno mushya wo kwegeza ibikorwa byabo imbere mu masaha ya kare nubwo umubare w’ababyitabira wagabanutse cyane.






Ibitekerezo 0