00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibonano Mpuzabitsina: Chris Brown yatangaje abantu ubwo yavugaga ibiryo akunda kurusha ibindi

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 25 January 2024 saa 01:44
Yasuwe :

Christopher Maurice Brown wamamaye nka Chris Brown yatangaje benshi ubwo yabazwaga indyo yihebeye akavuga ko akunda cyane imibonano Mpuzabitsina.

Umuhanzi, umukinnyi wa filime, umwanditsi w’indirimbo ubifatanya no kubyina, Chris Brown yabwiye Dailyloud.com ko ibiryo akunda cyane ari ugukora imibonano mpuzabitsina kandi ko akunda abakobwa bafite amabuno manini.

Chris Brown yari mu kiganiro aho baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo imyambaro akunda anagira inama abantu yo kuba bo ubwabo kandi bakiga kwambara neza mu gihe bagiye ahantu hari abantu benshi.

Chris Brown yakundanye n’abagore batandukanye bagiye bamenyekana. Yakundanye na Rihanna kuva mu 2006 kugeza mu 2013. Nyuma yaje gukundana na Karrueche Tran. Undi mukobwa ni Nia Guzman wabyaranye na Chris Brown umwana w’umukobwa mu 2014.

Hari kandi Ammika Harris babyaranye abana babiri ndetse na Diamond Brown wabyaranye na Chris Brown muri Mutarama ya 2022.

Chris Brown afatwa nk’umuhanzi wateje imbere injyana ya R&B. Yabonye izuba ku itariki 05 Gucurasi 1989. Yatangiye umuziki mu 2005, ashyira hanze umuzingo wa mbere uza ku rutonde rw’imizingo 200 ikunzwe kuri Billboard.

Forbes imubarira umutungo wa miliyoni 50$. Yacuruje amakopi y’indirimbo asaga miliyoni 217 akaba ari mu bahanzi bacuruje cyane ibihangano byabo mu mateka y’umuziki.

Chris Brown yatangaje ko akunda imibonano mpuzabitsina kurusha ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages