I Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, ahahoze hitwa Kibungo, hari kubera igitaramo cy’abahanzi icumi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya karindwi.
Ugereranyije n’ibitaramo bimaze kuba haba mu Mujyi Huye, ndetse n’i Gicumbi aho iri rushanwa riheruka kunyura i Ngoma niho hagaragaye ubwitabire bwinshi ndetse ukoze igereranya ubona ko haje ababarirwa mu bihumbi makumyabiri.
Guhera ku isaha ya saa sita z’amanywa, abafana bari bamaze kugera ku kibuga cyabereyeho igitaramo ndetse hari n’abahageze saa tanu za mugitondo kugira ngo bafate imyanya y’imbere.
Primus Guma Guma Super Star, itegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cya Primus, kuri iyi nshuro ririmo abahanzi Danny Nanone, Dream Boyz, Queen Cha, Paccy, Social Mula, Christopher, Mico The Best, Active, Davis D na Bull Dogg.
Kuva irushanwa ryatangira aba bahanzi bari gutorwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi aho umuntu yandika umubare uranga umuhanzi akohereza kuri 4343.
Nyuma y’iki gitaramo, kuwa 10 Kamena 2017 abahanzi bazajya gutaramira mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.
UKO IGITARAMO CYAGENZE:

-Muri iyi minota Dj Bissosso ni we uri kuvanga imiziki abafana b’umuziki i Ngoma nabo bakajya ibicu nk’uko insanganyamatsiko ya PGGSS y’uyu mwaka ibivuga.
-Akanama nkemurampaka kagizwe na Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Imanzi kamaze kugera ahabera igitaramo ndetse kiteguye gutanga amanota ku bahanzi.


-Abafana i Ngoma babukereye ndetse ni benshi cyane







– Active niyo ibanjirije abandi bahanzi kuririmba mu gitaramo cya PGGSS kiri kubera i Ngoma. Baririmbye iyitwa 'Active Love' bakurikizaho iyitwa 'Slow Down', mbere y'uko bayiririmba babanje kubyina mu buryo bugaragaza ko bitoje bihagije.




– MC Kate Gustave uyoboye igitaramo ahamagaye Queen Cha ku rubyiniro, abafana bahise bazamura amajwi bumvikanisha ko bamwishimiye. Na we ahise aririmba iyitwa 'Icyaha ndacyemera' abasaba ko bamufasha kuririmbana.



-Umuraperi Oda Paccy ageze imbere y'abafana ahera ku ndirimbo 'Mbese nzapfa'.





– Mico The Best akurikiye Oda Paccy, aririmbye iyitwa 'Indahiro' iri mu nshyashya aherutse gushyira hanze. Mu bafana be b'imbere higanjemo abambaye umwenda w'akazi uranga abanyonzi mu Mujyi wa Ngoma.





– Danny Nanone, umusore umwe w’umuraperi uri mu bahatanira PGGSS yinjiye asukiranya amagambo aranga abaraperi ahita aririmba iyitwa ’Njye ndarapa'. Avuze ko agomba kuva i Ngoma yerekanye ko 'ari umuraperi urenze abandi'.



– Dream Boyz imaze kwitabira iri rushanwa inshuro esheshatu igeze imbere y'abafana ihera ku ndirimbo 'Uzamubwire'. TMC na Platini bambaye imyenda ishushe nk'isanzwe iranga abashinzwe umutekano.





– Bull Dogg asesekaye imbere y'abafana aririmba 'Imfubyi' akurikizaho gufatanya n'abafana kuririmba iyitwa 'Nk'umusaza', hafi ya bose bari gusubiramo ibyo avuga nk'ikimenyetso gishimangira ko Hip Hop imaze kwigarurira imitima ya benshi.




-Davis D wamamaye mu ndirimbo 'Biryogo' ageze imbere y'abafana aherekejwe n'ababyinnyi bambaye imyenda y'umuhondo hejuru n'umukara hasi.
-Ikirere kirahindutse ndetse imvura itangiye gutonyanga ku buryo bamwe mu bafana batangiye gutatana bashaka aho bajya kuyugama.






– Christopher agihamagarwa imvura ihise itangira gukwa gusa abafana bamwakiranye ibyishimo bikomeye ndetse barimo kumufasha kuririmba; na we ahise ababwira ko aho irushanwa rimaze kunyura hose yitwaye neza bityo akaba yizeye gutwara igikombe. Ati "I Huye narabikoze, i Gicumbi naho natwaye igikombe, ubu hano nje gushyiraho akadomo."
Yaririmbye imvura irimo kugwa ariko abajije guhagurutsa abafana ndetse bamwishimiye by'ikirenga na we asoza avuga ko 'bimwongereye icyizere mu rugendo arimo'.








– Social Mula ni we usoje igitaramo cya Primus Guma Guma cyabereye mu Mujyi wa Ngoma. Yaririmbye iyitwa 'Abanyakigali' na 'Amahitamo.


Amafoto: Moses Niyonzima

Ibitekerezo 0