Senderi ukubutse mu bitaramo biherekeza isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2023, aho yari mu bikorwa byamamaza ibinyobwa bya Ingufu Gin Ltd atangaza ko kuba yaratoranyijwe n’uru ruganda ari uko afite ibikorwa binyura abaturage kuva ku bato kugeza ku bakuru.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Senderi yagize ati “Kwamamaza Ingufu Gin ni uko ari njye muhanzi wa mbere umaze kuririmbira miliyoni nyinshi z’abanyarwanda mbasanga aho bari, ninjye muhanzi ufite ibihangano bishobora guhagurutsa stade yose.”
“Iriya stade Amahoro mubona bari kubaka , bayubake neza kuko niyo Senderi azaririmbiramo bwa mbere bayitaha, ntawundi muhanzi wayijyamo ngo aririmbe abaturage bishime, ubu ndigukora indirimbo izafungura iriya stade.”
Uyu muhanzi uvuga ko yaririmbiye mu masoko yo mu Rwanda arenga 365 yemeza ko nubwo amaze igihe kinini muri muzika ariko akurikije aho ashaka kugera ubu ageze kuri 30%.
Ati “Ubu iyo ndebye intego zanjye nihaye muri muzika ngeze kuri 30% ubu ngiye gutangira bundi bushya, ibyo nakoze kera mubyibagirwe ubu ntangiye bundi bushya.”
Senderi Hit ni umwe mu bahanzi barangwa n’udushya twinshi bikaba mu biri mu byatumye aganwa n’uruganda rwa Ingufu Gin Ltd ruherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Uru ruganda rukora ubwoko busaga 10 bw’ibinyobwa rwatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016 rutangira kwamamara ubwo kubera umwihariko w’ibinyobwa rukora bitabonekaga ku bwinshi ku isoko ry’u Rwanda, kuko byagombaga gutumizwa mu mahanga.
Sinderi ni umuhanzi ukunzwe na benshi binyuze mu ndirimbo zirimo , ‘Twaribohoye’, ‘Iyo twicaranye tuvugana ibyubaka u Rwanda’, ‘Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga’, ‘Nta mpamvu nimwe’, ‘Aba-Rayon’ , ‘APR FC’ n’izindi nyinshi.








Ibitekerezo 0