Aba banyempano bamaze igihe bahugurirwa i Kabuga kuri Cenetra Hotel, ni ababashije gutsinda icyiciro cya kabiri cy’irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi.
Amasomo bahawe arimo azabafasha kwihangira imirimo, uko bakora ubushabitsi bw’impano zabo mu bikorwa bibateza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Umwe muri aba banyempano witwa Uwihirwe Jovithe, umuririmbyi akaba n’umubyinnyi avuga ko ubu amaze kwiga amayeri mashya yamufasha kubyaza umusaruro impano ye ayihuje n’ubushabitsi.
Ati “Mbere nakoraga ibintu ntazi neza ibyo ari byo, abo nkorera, ariko ubu twize uburyo dushobora gukorera amafaranga dukora ibintu abantu bakunda kandi bijyanye n’isoko rihari.”
Diane Ishimwe ukora ibijyanye n’ubugeni bukoresheje pulasitiki yagize ati “Njye n’ubusanzwe nari mfite aho nsanzwe nkorera, narakoraga ariko nta bumenyi bwinshi mfite kubyo nkora.”
“Hano hari amasomo menshi twize agufasha gukora ubushabitsi bwawe neza ndetse n’uburyo bwagufasha kunoza neza imishinga y’itsinda muri rusange.”
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni avuga ko iki gikorwa kiri muri gahunda basanzwe bafite mu ntego zabo zigamije guteza imbere urubyiruko no kubafasha guhanga imirimo.
Ati “Imbuto Foundation yiyemeje gukorana n’urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu kuko rukeneye kwiteza imbere, no kubona uburyo bashobora guhanga akazi mu mpano zabo.”
“Icyiciro cya mbere cyatanze umusaruro ufatika kuko hari ibikorwa bitandukanye biri hirya no hino aba banyempano bakoze binyuze mu kwihuriza hamwe, hari n’abafite isoko bacururizaho ibihangano byabo.”
Umutoni avuga ko mbere bari bafite abanyempano basaga 3000 asezeranya abatarabashije kwitabira ko nabo bazagerwaho uko ubushobozi buzagenda buboneka, asaba abamaze guhugurwa gusangiza ubumenyi abandi.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Aimable Twahirwa avuga ko gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi igamije kwagura impano z’urubyiruko, kugira ngo bahabwe ubumenyi buzabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.
Ati “Aba banyempano bahuguwe n’abantu batandukanye babigisha ukuntu bakora ubushabitsi , uko babyaza umusaruro impano zabo, ku buryo bishobora kubatunga , hari bamwe batangiranye na Art Rwanda- Ubuhanzi ubu bafite ibikorwa byabo by’ubushabitsi kandi urabona ko ari ibintu bishimishije.”
Aba banyempano bahuguwe n’abarimu bavuye muri Dot Rwanda babigisha mu bijyanye n’ubushabitsi ndetse n’abandi basanzwe bari mu ruganda rw’imyidagaduro.
Abanyempano 60 batsinze mu cyiciro cya kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, baje biyongera ku bandi 60 bari batsinze mu cyiciro cya mbere mu 2018, muri iri rushanwa ritegurwa rikanaterwa inkunga na Imbuto Foundation.
Aba banyempano bari muri aya mahugurwa barimo abaririmbyi, abasizi, abanyabugeni, abakinnyi ba filime, ababyinnyi , abafotora n’abandi batandukanye.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!