Ni naho twakuye igitekerezo cyo gutangira kujya buri cyumweru tugerageza kwifashisha imbuga zitandukanye, tukabashakira filime zagiye hanze zitaramara igihe kinini mu rwego rwo gufasha abakunzi bazo gusoza icyumweru nta rungu. Kuri ubu twararanganyije amaso ku mbuga zitandukanye tubashakira filime mushobora kureba, mukaryoherwa.
The Family Plan 2
The Family Plan 2 ni filime igaruka ku mugabo utegura urugendo n’umuryango we bagiye mu biruhuko bya Noheli, ariko akaza gukurikiranwa n’ahahise he hatuma atishimira ibi bihe bye uko bikwiriye. Ifatwa ry’amashusho yayo ryakozwe na Simon Cellan Jones mu gihe yanditswe na David Coggeshall.
Iyi igaragaramo abakinnyi barimo Mark Wahlberg, Michelle Monaghan, Zoe Colletti, Van Crosby na Kit Harington. Yageze kuri Apple Tv+ ku wa 21 Ugushyingo 2025.
Predator: Badlands
‘Predator: Badlands’ ni filime yo muri Amerika yasohotse mu 2025. Ni iya karindwi mu ruhererekane rw’iziswe ‘Predator’. Yayobowe na Dan Trachtenberg, mu gihe inkuru yayo yanditswe na Patrick Aison hamwe na Trachtenberg. Abakinnyi bayigaragaramo b’imena ni Elle Fanning na Dimitrius Schuster-Koloamatangi.
Predator: Badlands yerekaniwe bwa mbere muri TCL Chinese Theatre ku wa 3 Ugushyingo 2025, hanyuma itangira kwerekanwa muri Amerika ku wa 7 Ugushyingo 2025. Yakozwe na 20th Century Studios. Imaze kwinjiza miliyoni 140$ ku ngengo y’imari ya miliyoni 105$ zayishowemo ubwo yakorwaga.
Guillermo del Toro’s Frankenstein
Ni nshya yagiye hanze ku wa 30 Kanama 2025 muri Venice International Film Festival. Yagiye hanze muri Amerika ku wa 17 Ukwakira 2025. Mu gihe yageze kuri Netflix ku wa 7 Ugushyingo 2025.
Guillermo del Toro niwe wagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’iyi filime. Ishingiye ku gatabo kiswe Frankenstein ka Mary Shelley. Igaragaramo abakinnyi ba filime bakomeye barimo Oscar Isaac, Jacob Elordi, Mia Goth na Christoph Waltz. Igaruka ku nkuru yo mu 1857 y’ubwato bwa Horisont, bw’Ingabo zo mu Nyanja z’u Bwami bwa Denmark bwafashwe n’urubura bikaza kugira ingaruka ku baburimo nyuma yo gusagarirwa n’ikiremwa kidasanzwe.
Now You See Me: Now You Don’t
Ni filime yagiye hanze ku wa 14 Ugushyingo 2025. Filime igaruka ku bujura. Igaragaramo abakinnyi b’ibihangange muri sinema barimo Morgan Freeman Jesse Eisenberg, Woody Harrelson, Dave Franco, Isla Fisher na Lizzy Caplan.
Yayoboye na Ruben Fleischer mu gihe yanditswe n’abarimo Michael Lesslie, Paul Wernick, Rhett Reese na Seth Grahame-Smith. Ije ikurikira indi yiswe “Now You See Me 2” yagiye hanze mu 2016.
Wicked: For Good
Wicked: For Good cyangwa se Wicked Part II ni urukurikirane rwa dfilime ya Wicked yaherukaga kujya hanze. Yanditswe na Winnie Holzman na Dana Fox, mu gihe yayobowe na Jon M. Chu.
Igaragaramo abakinnyi ba filime bakomeye barimo umuhanzikazi Ariana Grande, Cynthia Erivo, Jonathan Bailey, Ethan Slater, Bowen Yang, Michelle Yeoh, Jeff Goldblum n’abandi batandukanye bamaze kubaka izina muri sinema.
A Merry Little Ex-Mas
Ni filime igaruka kuri Kate na Everett baba bashaka gutandukana burundu kuri Noheli, ariko nyuma bikaza guhinduka nyuma yo kujyana mu bihuko aho ibyiyumviro byabo by’ahahise ndetse no kongera kwiyumvanamo bibyutsa umubano wabo wari utangiye kuzamba.
Iyi filime yayobowe na Steve Carr yandikwa na Holly Hester. Yagiye hanze kuri Netflix ku wa 12 Ugushyingo 2025. Igaragaramo abakinnyi ba filime barimo Alicia Silverstone, Oliver Hudson, Jameela Jamil, Pierson Fodé, Linda Kash na Melissa Joan Hart.
Bon Appétit, Your Majesty
‘Bon Appétit, Your Majesty’ ni filime y’uruhererekane yo muri Koreya y’Epfo yagiye hanze mu 2025. Yanditswe na fGRD iyoborwa na Jang Tae-yoo. Abakinnyi bakuru barimo ni Im Yoon-ah, Lee Chae-min, Kang Han-na na Choi Gwi-hwa.
Inkuru yayo ivuga ku mukobwa uteka ibiryo by’Igikoni cy’Abafaransa wo muri Koreya y’Epfo. Agera ku rwego rwo hejuru mu mwuga we ndetse akegukana igihembo. Ari mu ndege ava mu marushanwa yabereye mu Bufaransa akanegukanamo igihembo cy’amayelo ibihumbi 100, aza gusubira mu gihe cy’imyaka myinshi y’ahahise akaza kwisanga mu bwami bwa Koreya y’Epfo bwo mu myaka yo mu 1400 aho ahura n’umwami uzwi nk’umuntu ukunda ibiryo cyane ariko akaba n’umunyagitugu.
Yatangiye kwerekanwa kuri tvN guhera ku wa 23 Kanama kugeza wa 28 Nzeri 2025. Nyuma yaje kujya kujya kuri Netflix. Ifite ‘episode’ 12.
A Very Jonas Christmas Movie
Ni filime irimo Jonas Brother ijyanye n’iminsi mikuru cyane ya Noheli. Igaruka ku kuba baba bamaze igihe kinini bari kuzenguruka mu bitaramo i Burayi bakagaruka mu miryango yabo, nyuma y’igihe kinini. Yanditswe na Isaac Aptaker na Elizabeth Berger. Igaragaramo Jonas Brothers (Kevin Jonas, Joe Jonas na Nick Jonas) ndetse na Chloe Bennet.
Iyi filime yagiye kuri n Disney+ na Hulu ku wa 14 Ugushyingo 2025.
Champagne Problems
Igaruka kuri Sydney Price uba ari umuyobozi mukuru wa sosiyete ye ujya i Paris mu Bufaransa kugira ngo agure ikirango cya champagne cy’isosiyete ye mbere ya Noheli, ariko nyuma yo kwizeza umuvandimwe we ko azahamara ijoro rimwe, agira ijoro ry’igitangaza hamwe n’umugabo w’aho, akaza gutungurwa no gusanga ari we nyiri sosiyete bari biteze kugura ikirango cyayo.
Iyi filime igaragaramo Minka Kelly, Tom Wozniczka, Thibault de Montalembert, Sean Amsing, Flula Borg, Astrid Whettnall, Xavier Samuel n’abandi. Ifatwa ry’amashusho ryayobowe na Mark Steven Johnson. Yagiye kuri Netflix ku wa 19 Ugushyingo 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!